Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Hadji Munyakazi Sadate, yahize ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu banyemari bakomeye muri Afurika, bafite byibuze miliyari y’Amadolari kandi ko atazibagirwa urubyiruko rw’ u Rwanda
Sadate yabitangarije ku rubuga rwa X ubwo yagarukaga ku cyegeranyo cyakozwe n’urubuga Afridigest, kigaruka ku Banyafurika 20 bakize kurusha abandi mu 2024.
Ni icyegeranyo kigaragaramo abagabo nka Aliko Dangote wo muri Nigeria, ufite umutungo wa miliyari 13,9$ ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert ufite miliyari 10,1$.
Aba nyuma kuri uru rutonde ni Umunya-Afurika y’Epfo Michel Le Rioux n’Umunya-Nigeria Femi Otedola, bombi batunze miliyari 1,1$.
Uwitwa The Keza kuri X [yahoze ari Twitter], yasangije abamukurikira icyo cyegeranyo, yongeraho ati “Nta mu Billionaire [umuntu utunze miliyari y’Amadolari]] mu Rwanda tugira? Dukore cyane.”
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yabivuzeho, ashimangira ko afite intego yo kuzagera kuri urwo rwego.
Ati “Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.”
Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi photo izasimbuzwa iyanjye,,, in sha’Allah ameen kdi nzabibuka rwose ni muhumure
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 13, 2025
Munyakazi Sadate ni we nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.
Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.
Uyu mugabo ukunda kuvuga ko ari inshuti y’urubyiruko kandi mu mpera z’icyumweru gishize nabwo yari yafashije urubyiruko rurenga 20 rwerekanye ko rukunze u Rwanda n’abanyarwanda kwikenura aho yarusabye abinyujije ku rubuga rwa x ko 20 bambere bandika ko bakunda u Rwanda na banyarwanda buri umwe yagiye amugenera ibihumbi 50 bya amafaranga y’u Rwanda yo kubafasha kwikura mu bukene