SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya ADSW I Dubai
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya ADSW I Dubai
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya ADSW I Dubai

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/14 at 11:32 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho agomba kwitabira  Inama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW) y’uyu mwaka wa 2025.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.

U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.

Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali, ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa bafite ibyangombwa by’inzira by’abadipolomate kwinjira nta Visa.

U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, rufiteyo Ambasade.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 14, 2025 January 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Javanix yakoranye indirimbo na Mr Nice bise Hakuna Noma (Video)

January 16, 2025
Andi makuru

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma agiye gushyingiranwa n’Umwami Mswati III

September 4, 2024
Imyidagaduro

Abateguye Africa Unveil Festival biyemeje kuzashimisha ababakuriye muri Gakondo

December 4, 2024
Imikino

” Kalisa Rashid yaduhaye mupira utangaje” Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette

February 19, 2024
Kwibuka

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

June 17, 2024
Andi makuru

RDC : Codeco yishe abantu 52 muri ituri

February 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?