Umuhanzi Iradukunda Javan wamenyekanye nka Javanix usanzwe akorera umuziki mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rusizi nyuma yo gutumira umuhanzi mugenzi we Mr Nice wakunzwe mu ndirimbo nkabFagilia .Kidalipo , nizindi zatumye akundwa mu myaka yashize hano muri Afurika y’Iburasirazuba bakoranye indirimbo bise Hakuna Noma .
Mu kiganiro na AHUPA VISUAL RADIO Javanix ubwo yatuzaniraga iyi ndirimbo yadutangarije aho igitekerezo cyo gukorna indirimbo na MR Nice cyavuye kugeza isohotse .
Yagize ati @ umwka ushize nagiranye ibiganiro na Mr Nice byari byiza cyane kuko nyuam yo gutaramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda haroimo I Kigali n’I Rusizi yishimiye intambwe umuziki nyarwanda ugezeho nibwo twaganiriye ku mushinga w’indirimbo abyemera atazuyaje kubera ibihe yagiriye mu Rwanda ,ikindi yifuzaga gushyira itafari ku muziki nyarwanda nyuma y’imyaka myinshi ataza mu Rwanda .
Ku bijyanye n’izina ryayo rya Hakuna Noma yadusubije ko ari indirimbo ivuga ko igihe cyose umuntu agomba guhorana icyizere cyo gukora cyan nta kibazo akaba ari indirimbo bageneye abakunzi ba muzik mu rwego rwo kuberaka ko ibintu byose bishoboka mu buzima .
Mu gusoza twamubajije igihe ateganyiriza gushyira hanze umuzingo wa kabiri adutangariza ko umushinga wose yawurangije nubwo hari indirimbo zimwe atarakorera amashusho kuko yifuza ko umuzingo we wose indirimbo zizaba ziriho zizaba zifite amashusho ,akaba bigenze neza yazayishira hanze mu kwezi kwa Munani uyu mwaka .
Indirimbo Hakuna Noma ya Javanix na Mr Nice yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Logic Hit naho mu buryo bw’amashusho akorwa na Director Oskados .