SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona
Andi makuru

Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/10 at 7:13 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Abategetsi bo mu Buhinde batangaje ko bataye muri yombi umugabo w’Umunya-Canada ku kibuga cy’indege cy’i Delhi atwaye amagufa y’igihanga cy’ingona mu muzigo we.

Ubwo yahagarikwaga bwa mbere mu igenzura ry’umutekano, uwo mugabo w’imyaka 32 yari ari ku kibuga cy’indege ku wa mbere kugira ngo afate indege yerekeza muri Canada.

Itangazo ry’ejo ku wa kane ry’urwego rwa gasutamo rw’i Delhi rigira riti: “Mu gusuzuma  twamusangaye  igihanga gifite amenyo atyaye, gisa n’urwasaya rw’umwana w’ingona, gipima amagarama  hafi 777, cyatahuwe gipfunyitse mu gitambaro gisa n’umuhondo werurutse.”
Abo mu rwego rwa gasutamo bavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi ndetse ko icyo gihanga cyahawe ikigo cya leta cyita ku mashyamba n’inyamaswa.

Abategetsi bavuze ko kugira igihanga cy’ingona bihonyora amategeko y’Ubuhinde yo kurinda inyamaswa ndetse n’amategeko ya gasutamo y’Ubuhinde.

Isesengura ry’icyo gihanga ryakozwe n’ikigo cyita ku mashyamba n’inyamaswa ryasanze icyo gihanga ari icy’ingona yo mu bwoko burinzwe, bijyanye n’amategeko y’Ubuhinde yo kurinda inyamaswa.

Abo muri icyo kigo bagize bati: “Imisusire, imiterere y’amenyo, igisenge cy’akanwa gikomeye, n’imyenge y’izuru byemeza ko iki ari igihanga cy’umwana w’ingona.”

Umutegetsi Rajesh Tandon wo mu kigo cy’amashyamba yabwiye ikinyamakuru the Times of India cyo mu Buhinde ko bivugwa ko uwo mugabo yaguze icyo gihanga muri Thailand.

Yagize ati: “Uyu mugabo ntiyari afite uruhushya ruteganyijwe rusabwa mu gutwara inyamaswa.”

Ikinyamakuru the Hindustan Times na cyo cyo mu Buhinde cyatangaje ko uwo mugabo yanabwiye abategetsi ko atari yarahize cyangwa ngo yice iyo ngona.
Andi masuzuma arimo gukorwa kugira ngo hamenyekane umuryango (ubwoko) nyirizina w’iyo nyamaswa.

Hagati aho, urwego rwa gasutamo rw’i Delhi ruvuga ko uwo mugabo yandikiwe dosiye ndetse ko iperereza ririmo gukorwa.

Mu mwaka ushize, umugore w’Umunya-Canada w’imyaka 32 yahagarikiwe ku kibuga cy’indege cy’i Delhi nyuma yuko asanganywe amahembe y’inyamaswa itaramenyekanye, ari mu muzigo we.

Uwo mugore yabwiye abategetsi ko yari yatoye ayo mahembe ubwo yari arimo kugenda n’amaguru mu karere ka Ladakh mu majyaruguru y’Ubuhinde, nuko afata icyemezo cyo kuyatahana iwabo nk’urwibutso.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio January 10, 2025 January 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

ImyidagaduroIyobokamana

Umuraperi Daddy Yankee yaretse umuziki usanzwe yiyegurira Imana

December 6, 2023
Imyidagaduro

Umushoramari West ufite akabari ka El Classico yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye (Amafoto)

March 19, 2024
Imyidagaduro

Ubuzima bwa Celine bukomeje kumera nabi nyuma yo kubura imiti y’indwara imurembeje

August 5, 2023
Ubukungu

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kugabanuka

June 5, 2024
Imikino

Winner Bet Rwanda yahize izindi mu bihembo bya Service Excellence Awards

November 29, 2024
Andi makuru

Abanyeshuri 9 bafite ubumuga mu bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’isomero rya Kigali

May 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?