Umuraperi Ramón Luis Ayala Rodríguez wamamaye nka Daddy Yankee mu muziki wa Reggaeton, yiyeguriye Yesu Kirisito yemeza gukoresha impano ye n’ibyo afite byose mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kirisito.
Daddy Yankee wakunzwe na be benshi binyuze mu ndirimbo zirimo “Limbo” , “Despacito” n’izindi, yafashe uyu mwanzuro ubwo yari mu gitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 18.
Cyari igitaramo cya nyuma gisoza urugendo rw’ibitaramo yise “La Meta” cyabebereye iwabo muri Puerto Rico.
Uyu muhanzi w’imyaka 46 ubwo yari ageze ku musozo amaze kuririmba indirimbo “Gasolina” yakoze mu 2004, yatangarije abakunzi be ko atangiye urugendo rushya rw’ubuzima bufite intego kandi burimo Kirisito gusa.
Ati “Bantu banjye, uyu ni umunsi w’ingenzi mu buzima bwanjye kandi ndashaka kubisangiza mwe kuko kubaho ubuzima bwiza ntabwo ari kimwe no kubaho ubuzima bufite intego, ibi byose bigomba kurangira.”
Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya wanditse muri Mariko 8:36 agira ati “Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu Isi, ariko akabura ubugingo bwe?”
Daddy Yankee wari wazenze amarima mu maso, yazamuye ikiganza mu kirere akomeza agira ati “Niyo mpamvu iri joro, ntatewe isoni no kubwira Isi yose ko Yesu atuye muri njye kandi nanjye nzabaho kubwe mukorera.”
“Ibikoresho byose mfite n’umutungo wanjye nk’umuziki, imbuga nkoranyambaga, mikoro, ibyo Yesu yampaye byose ubu biri mu bwami bwe”. Murakoze cyane, Puerto Rico, kandi ndizera ko muzagendana nanjye muri iyi ntangiriro nshya.”
Yatangarije abamukurikiye ko ubu agiye gukomezanya amazina yiswe n’ababyeyi Ramón Ayala.
Yarangije ubutumwa bwe asaba abamukurikira bose gukurikira Yesu Kirisito ndetse asaba Imana kugendana nawe muri uru rugendo rushya rw’ivugabutumwa yavuze ko ruzatangirira muri Puerto Rico rukagera n’ahandi ku Isi.
Abahanzi barimo Luis Fonsi bahuriye mu ndirimbo “Despacito” bishimiye icyemezo uyu muhanzi yafashe.
Daddy Yankee asezeye umuziki usanzwe yatangiye mu 1994 asize album zirindwi , yatwaye ibihembo bitanu bya Latin Grammy Awards, bibiri bya Billboard Music Awards, 14 bya Billboard Latin Music Awards, igihembo kimwe cya MTV Video Music Award, n’ibindi.
Mu 2017 nibwo yakiririye inyenyeri ihabwa ibyamamare muri Puerto Rico izwi nka Puerto Rican Walk of Fame.