SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/07 at 11:54 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa John Dramani Mahama uherutse gutorerwa kuyobora Ghana nkuko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu Village urugwiro

Perezida Kagame yageze i Accra kuri uyu wa Kabiri 7 Mutarama 2024, umunsi n’ubundi Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang bari burahireho.

Perezida Mahama watsinze amatora ku majwi 56.3%, agiye gusimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo.

Si ubwa mbere uyu mugabo ayoboye Ghana kuko yanabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Ubwo Mahama yatangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Kagame ni umwe mu bamushimiye ndetse bamwizeza ubufatanye.

Umukuru w’Igihugu yaragize ati “Shimirwa nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw’intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y’iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy’iterambere.”

U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.

Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Nsanzabera Jean Paul January 7, 2025 January 7, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umubyeyi wa Tupac arashinja Leta y’Amerika urupfu ry’umuhungu we

June 16, 2023
Iyobokamana

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu

August 13, 2023
Andi makuru

DR Congo :abarenga 50 baguye mu bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu

October 3, 2024
Andi makuru

M23 Ikomeje kwigarurira imigi itandukanye muri Kivu y’amajyepfo

January 20, 2025
Imyidagaduro

urubanza rwa Titi Brown rwongeye ruterwa ipine

September 22, 2023
Imyidagaduro

Dj Sonia ahanganye naba dj bibikomerezwa mu bihembo bya Youth Excellence Awards (YEA)

February 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?