SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’imyaka 2 irushanwa rya Miss Supranational rigiye kwongera kuba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nyuma y’imyaka 2 irushanwa rya Miss Supranational rigiye kwongera kuba
Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 2 irushanwa rya Miss Supranational rigiye kwongera kuba

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 29, 2024
Share
SHARE

Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rutitabira irushanwa rya Miss Supranational ku rwego mpuzamahanga kubera isubikwa ry’ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.

Kuri ubu hagiye gutorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse abanyarwandakazi bose ari abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga babahaye amahirwe, ibintu byaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.

Alphonse Nsengiyumva uhagarariye Suprafamily Rwanda LTD yari isanganwe inshingano zo gutegura amarushanwa ya Miss Supranational Rwanda yatangaje ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’abategura aya marushanwa, ku rwego mpuzamahanga bakabasobanurira imbogamizi bari guhura nazo bemeranijwe kuba basubiranye izo nshingano aho bazakoresha uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga.

Yavuze umukobwa uzatorwa atazatorwa nk’utorewe mu Rwanda cyane ko nta birori bizabaho, ahubwo hazabaho kwiyandikisha nyuma hakabaho amarushanwa mu buryo butandukanye azasiga umukobwa uzahagararira u Rwanda amenyekanye.

Ati “Kuri iyi nshuro kubera ko ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza byahagaze ntabwo hazatorwa umukobwa nk’uko byari bisanzwe. Gusa, uzahiga abandi azagenda ahagarariye u Rwanda nk’uko twabisabwe n’abategura Miss Supranational International.’’

Umuntu ushaka kwiyandikisha akanda hano https://supraevents.rw/miss-supranational-registration/

Mu 2022 Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici niwe wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International 2022 muri Pologne aho ribera, aza gukuramo ake habura iminsi mike ngo irushanwa ritangire.

Icyo gihe, uyu mukobwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atacyitabiriye iri rushanwa kubera impamvu zitamuturutseho.

Uyu mwaka Miss Supranational International 2024 izaba iba ku nshuro ya 15.

Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80, bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational, bivuze ko u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro 10.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 yari Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagiye Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 ,Uwase Clémentine mu 2018, Umunyana Shanitah mu 2019 ndetse na Umuratwa Kate Anitha uheruka muri iri rushanwa mu 2021.

 

 

The Ben na Pamella bagiye kwibaruka
Kimenyi Yves na Muyango bateguje ubukwe Bwabo
Alyn Sano,Levixone, Daddy Andre na Wyre bibagije abanyarwanda imbeho mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction(Amafoto )
Orchestre Impala ku bufatanye na Skol na Mopas bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wa muzika
Bimwe mu byamamare byatangaje ko bizitabira igitaramo cyateguwe na Ev. Dana Morey Mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Free Welcome Spins

February 25, 2025

Chaudfontaine Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Are The Best Live Dealer Online Casinos In Ireland

May 28, 2024

Best Offshore Gambling Sites Reddit

February 25, 2025

Blu Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Online Gambling Licence Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?