Umuyapanikazi wari ukuze cyane kw’isi wari unafite Guinnes de record yo kuba afite imyaka myinshi Tomiko Itooka yitabye Imana ku myaka 116
Uyu mukecuru yitabye Imana tariki ya 29 Ukuboza 2024 ariko inzego z’ubuzima muri ilo gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariko ya Lane zatangaje ko uyu mukecuru atakiri muri uyu mubiri w’abazima nyuma y’iminsi arwaye.
Ikigo gitanga Guinness de records cyari cyarahaye uyu Tomiko alo gahingo k’umuntu ukuze mu mwaka ushize muri Nzeri nyuma yuko uwari ugafite k’imyaka 117 witwa Maria Branyas Morera yitabye Imana
Uyu Muyapanikazi Tomiko Itooka yavukiye i Osaka mu Buyapani ku wa 23 Gicurasi 1908.
Akaba yari yarabyaye abana bane , barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Akiriho yajyaga avuga ko imbaraga n’ubuzima bwe bwiza no kurama abikesha urukundo yakundaga imineke ndetse n’ikinyobwa cyo mu Buyapani cyitwa Calpis.
Nyuma y’urupfu rwe, agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane ku Isi kahawe Inah Canabarro Lucas wo muri Brazil ufite imyaka 116.