Mu gihe abanyarwanda bizihizaga umunsi w’amavuko y’umwana w’Imana Yezu kristu ni nako abanyarwanda nabo bizihihije uwo munsi aho abahanzi bakunzwe mu Rwanda bataramiye i Musanze nka Zeo Trap,Bushali .Nel Ngabo ,Ariel wayz na Kevin Kande bishimiwe cyane byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya XMass&New year party gitegurwa na Dj Bissosso..
Iki gitaramo byari biteganyijwe ko ko kizitabirwa na Chris Eazzy ndetse na shaddy Boo batabashije kuboneka cyagenze neza byo mu rwego rwo hejuru ku bwitabire bushimishije nubwo mu karere ka Musanze Imvura yari nyinshi ntibyabujije abanyamusanze kwishima .
Ahagana kw’isaha ya saa moya nibwo igitaramo cyatangiye aho abahanzi batandukanye bo muri Musanze bigaragaje mu myiteguro ikomeye bashimisha abakunzi babo kugeza kw’isaha ya saa mbiri ubwo umuanzi Zeo Trap yahamagarwa ku rubyiniro na Mc Bertrand Iradukunda usanzwe akorera Power Fm Afatanyije na Gitego nawe ukorera RBA.
Zeo Trap ukomeje kwerekana igikundiro ubwo yageraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura kuko ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo se abafana bateje akavuyo ndetse basenya ibyuma byari byubatse ahantu bisaba ingufu za polisi ariko biza kujya ku murongo
Nyuma ya Zeo Trap umuhanzi Bushali nawe wari waje aherekejwe n’umugore yagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura abantu bibagirwa imbeho yari ihari bamufasha kuririmba kugeza ubwo yavuye ku rubyiniro batabyifuza nawe .
Papa Cyangwe muri iki gitaramo nawe yerekanye ko amaze kwigarurira imitima ya bemshi aho byagaragaye ko indirimbo ze zizwi n’abatuye umujyi wa Musanze
Ahagana kw’isaha ya saa tanu Umuhanzikazi Ariel wayz nawe uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda nawe ntacyo asize yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose arishimirwa nawe bikomeye.
Nyuma ya Ariel wayz ku rubyiniro haje Nel Ngabo nawe waje aherekejwe na Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Muzika aho bakiranywe urugwiro.
Nel Ngabo mu mbaraga nyinshi yaririmbye indirimbo ze zirenga eshanu afashwa na banyamusanze kwizihirwa kugeza avuye ku rubyiniro .
Ubwo igitaramo cyari hafi gusozwa umuhanzi Kevin Kade wagaragaye mu rwambariro aherekejwe n’umuhanzi Kevin Montana ndetse n’inkumi zi ikimero .,aho yinjiriye mu ndirimbo ye Mu nda ikunzwe cyane maze yinjiza abanyamusanze mu bihe byiza bya nohel kugeza ahagana i saa munani zijoro.
Igitaramo cya XMass&New year party kandi nticyari kitaniriwe na abahanzi gusa kuko nyuma ya Dj Bissosso wagiteguye harimo na bandi benshi nka Dj Phil Peter,Dj Drizzy na Dj Kavori batanze ibyishimo bikomeye ku banyamusanze
Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizakomereza mu mujyi wa Rubavu tariki ya 31 na 1 ahazwi nko kuri Public Beach aho naho kozitabirwa na bahanzi benshi bakunzwe cyane hano mu Rwanda .