SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: ZeoTrap,Bushali,Nel Ngabo,Ariel wayz na Kevin Kade binjije abanyamusanze muri noheli neza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > ZeoTrap,Bushali,Nel Ngabo,Ariel wayz na Kevin Kade binjije abanyamusanze muri noheli neza
Imyidagaduro

ZeoTrap,Bushali,Nel Ngabo,Ariel wayz na Kevin Kade binjije abanyamusanze muri noheli neza

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 27, 2024
Share
SHARE

Mu gihe abanyarwanda bizihizaga umunsi w’amavuko y’umwana w’Imana Yezu kristu ni nako abanyarwanda nabo bizihihije uwo munsi aho abahanzi bakunzwe mu Rwanda bataramiye i Musanze nka Zeo Trap,Bushali .Nel Ngabo ,Ariel wayz na Kevin Kande bishimiwe cyane byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya XMass&New year party gitegurwa na Dj Bissosso..

Iki gitaramo byari biteganyijwe ko ko kizitabirwa na Chris Eazzy ndetse na shaddy Boo batabashije kuboneka cyagenze neza byo mu rwego rwo hejuru ku bwitabire bushimishije nubwo mu karere ka Musanze Imvura yari nyinshi ntibyabujije abanyamusanze kwishima .

Ahagana kw’isaha ya saa moya nibwo igitaramo cyatangiye aho abahanzi batandukanye bo muri Musanze bigaragaje mu myiteguro ikomeye bashimisha abakunzi babo kugeza kw’isaha ya saa mbiri ubwo umuanzi Zeo Trap yahamagarwa ku rubyiniro na Mc Bertrand Iradukunda usanzwe akorera Power Fm Afatanyije na Gitego nawe ukorera RBA.

Zeo Trap ukomeje kwerekana igikundiro ubwo yageraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura kuko ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo se abafana bateje akavuyo ndetse basenya ibyuma byari byubatse ahantu bisaba ingufu za polisi ariko biza kujya ku murongo

Nyuma ya Zeo Trap umuhanzi Bushali nawe wari waje aherekejwe n’umugore yagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura  abantu bibagirwa imbeho yari ihari bamufasha kuririmba kugeza ubwo yavuye ku rubyiniro batabyifuza nawe .

Papa Cyangwe  muri iki gitaramo nawe yerekanye ko amaze kwigarurira imitima ya bemshi aho byagaragaye ko indirimbo ze zizwi n’abatuye umujyi wa Musanze

Ahagana kw’isaha ya saa tanu Umuhanzikazi Ariel wayz nawe uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda nawe ntacyo asize yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose arishimirwa nawe bikomeye.

Nyuma ya Ariel wayz  ku rubyiniro haje Nel Ngabo nawe waje aherekejwe na Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Muzika aho bakiranywe urugwiro.

Nel Ngabo mu mbaraga nyinshi yaririmbye indirimbo ze zirenga eshanu afashwa na banyamusanze kwizihirwa kugeza avuye ku rubyiniro .

Ubwo igitaramo cyari hafi gusozwa umuhanzi Kevin Kade  wagaragaye mu rwambariro aherekejwe n’umuhanzi Kevin Montana ndetse n’inkumi zi ikimero .,aho yinjiriye mu ndirimbo ye Mu nda ikunzwe cyane  maze yinjiza abanyamusanze mu bihe byiza bya nohel kugeza ahagana i saa munani zijoro.

Igitaramo cya XMass&New year party kandi nticyari kitaniriwe na abahanzi gusa kuko nyuma ya Dj Bissosso wagiteguye harimo na bandi benshi nka Dj Phil Peter,Dj Drizzy na Dj Kavori batanze ibyishimo bikomeye ku banyamusanze

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizakomereza mu mujyi wa Rubavu tariki ya 31 na 1 ahazwi nko kuri Public Beach aho naho kozitabirwa na bahanzi benshi bakunzwe cyane hano mu Rwanda .

Orchestre Impala n’abakunzi bayo basuye urwibutso rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo
Umunyarwenya Phronesis yageze i Kigali aho aje kwitabira igitaramo cyateguwe na Japhet
Shaggy na Bruce Melodie bagiranye ibiganiro muri Amerika
Drake yavugishije abantu amangambure nyuma yo kugaragara akinisha igikinisho gifite ishusho y’igitsina
Riderman na Bull Dogg bishimiye kuzifatanya na barumununa babo mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ie Gambling Payments

October 13, 2020

Paradise 8 Online Casino

May 28, 2024

Samosa Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Vn88 Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Speed Baccarat Online

February 25, 2025

Plinko On Stake

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?