Mu gihe hategerejwe ibiganiro hagati y’abakuru b’ u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru, intumwa yihariye y’Ubwongereza mu karere k’ibiyaga bigari ngo yizeye ko bizagera ku masezerano.
Madame Tiffany Sadler waraye ageze mu Rwanda avuye i Kinshasa yavuze ko yiteze ko ibiganiro bya Luanda bizahoshya ubushyamirane buriho muri iki gihe hagati y’ibihugu byombi.
Iyi ntumwa y’u Bwongereza yabwiye abanyamakuru muri iki gitondo ko ibi biganiro bikenewe cyane kugira ngo ubuhahirane bugaruke ndetse n’abakuwe mu byabo bashobore kubisubiramo.
Muri iki kiganiro, Madame Sadler yagaragaje ko afite icyizere ko ibiganiro hagati ya Paul Kagame na Félix Tshisekedi kuri iki cyumweru bizagera ku masezerano.
Yavuze ko icyizere agishingira ku bushake n’ubunyangamugayo yabonanye bamwe mu bo bamaze kuganira.
Tiffany Sadler uvuga ko yageze mu Rwanda yinjiriye ku mupaka wa Goma ngo yiboneye ukuntu uyu mupaka ufitiye akamaro impande zombi, nyamara urwikekwe rukaba rutuma abantu batisanzura bikwiye.
“Mfite icyizere ko inama ya Luanda izagira imyanzuro igeraho, ko hazabaho amasezerano
“Ubwongereza bushyigikiye ibihugu byombi muri ibi biganiro kandi buzakomeza kubiba hafi.
“Ubwo nageraga ku mupaka mvuye muri Congo nabonye urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abaturage basanzwe. Ubucuruzi nk’ubu ni bwo buzahungukira mu gihe haba habyeho amasezerano y’amahoro.”
Avuga ko amahoro akenewe cyane ku nyungu z’impande zombi, kandi ngo iyi nama ya Luanda ni umwanya mwiza wo kuyageraho.
Agira ati: “Ni ingenzi ko ibihugu byombi biganira mu mwuka w’ubwizerane, bikabwirana icyo bitekereza. Mfite icyizere nshingira ku bunyangamugayo nabonye mu bo twavuganye. Mfite icyizere ko ibihugu byombi nibiganira mu bwizerane kandi bifite ubushake bwa politiki hazaboneka igisubizo cy’amahoro.
Yongeraho ati: “Urebye akababaro abantu bakuwe mu byabo bafite, bituma wifuza ko hagira igikorwa kandi habayeho ubushake birashoboka.”
Hashize igihe kitari gito ibihugu byombi birebana ay’ingwe. Congo ishinja U Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse no kuvogera ubutaka bwayo.
U Rwanda rwo rwakomeje guhakana ibi byose ahubwo rukavuga ko Congo ari yo ishyigikiye umutwe wa FDLR rushinja guhungabanya umutekano warwo kandi ibifashijwemo n’ubutegetsi bwa Congo.
Si ubwa mbere intumwa z’ibihugu byombi zihura zibifashijwemo n’umuhuza ari we Angola.

