SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 28, 2024
Share
SHARE

 Abahanzi mu ngeri zinyuranye bamaze igihe bashyira hanze ibihangano byibanda ku matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, kandi bamwe muri bo bumvikanisha umukandida bashyigikiye, bagasaba abakurikirana ibikorwa byabo kuzabashyigikira.

Amatora yo mu Rwanda afatwa nk’ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga y’u Rwanda  angana na Miliyari 8.

Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n’abatanze Kandidatire ku mwanya w’Abadepite.

Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc n’abandi.

Amatora aherekezwa n’indirimo z’abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.

Umuhanzikazi Bwiza ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL iri kubera muri BK Arena, yaririmbye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise ‘Ongera’ batuye Perezida Paul Kagame.

Amakuru yizewe atugeraho ni uko hari indi ndirimbo, Bruce Melodie yakoranye n’abandi bahanzi nayo igaruka kuri Perezida Kaame, hari indirimbo kandi yaririmbyemo The Ben igaruka ku muryango FPR Inkotanyi.

Ndetse mu minsi ishize, hasohotse indirimbo yamamaye ‘Ndandambara Yandera Ubwoba’ ya Nsabimana Leonard yasubiyemo ayikoranye n’abandi bahanzi barimo umuraperi Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, Mani Martin, Muyango Jean Marie.

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abapedite ateganyijwe.

Ati “Maze kwakira nk’indirimbo 80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’Abadepite, Komisiyo y’Amatora ikeneye indirimbo, barazizana rwose.”

Mukuralinda yavuze ko izi ndirimbo bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba gutangwa. Yavuze ko bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.

Yavuze ko kuba hari abahanzi baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini bitewe n’ubutumwa bukubiyemo.

Mukuralinda avuga ko mu guhitamo indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa ‘ku buryo zikoze neza’, ‘amagambo’, injyana’ ‘n’uburyo zicuranze’.

Bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye ibikorwa byo kwifata amashusho agaruka ku matora, ndetse hari na filime zakozwe zizanyuzwamo ibikorwa bigaruka ku matora.

 

Umuhanzikazi Grace Da Queen ahataniye igihembo naba rwiyemezamirimo bakomeye muri Zikomo Awards
Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda
The Silver Gala ibirori byaranzwe no Kwambara neza mu mateka (Amafoto)
The Ben agiye kwongera gutaramira ku mugabane w’uburayi
Tom Close yasubitse igitaramo yari yateguye cyo guca agasuzuguro ka Tems
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Good Internet Casino Ie

May 24, 2020

Top Online Pokies And Casinos New Zealand Heroes

May 28, 2024

Free Australia Online No Deposit Casinos

February 25, 2025

Virtual Pokies Secrets

September 5, 2023

Free Online Pokies Vegas

May 28, 2024

Lucky Emperor Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?