Umuririmbyi w’umunya- Uganda wamenye nka Jose Chameleone, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cye i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha
Ku wa 3 Gashyantare 2022, nabwo yari yatangaje igitaramo nk’iki. Ariko icyo gihe ntiyari yavuze aho kizabera.
Kuri iyi nshuro yagaragaje ko kizabera muri Kigali Universe, ku wa 3 Mutarama 2024.
Kandi azaba ari wenyine ushingiye ku makuru atangwa nawe. Kuva muri Gashyantare 2022, yatangaza ko azataramira i Kigali, abantu barategereje amaso ahera mu kirere.
Umwe mu bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, yadutangarije ko bijya bibaho umuhanzi agatangaza igitaramo ‘kidahari’ ashaka ko abaterankunga n’abashoramari bamugana bakamufasha gutegura icyo gitaramo kugeza kirangiye.
Uyu muririmbyi aheruka gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu gitaramo cya Dj Pius cyo kumurika Album ye yise ‘Iwacu’ cyabereye muri Camp Kigali.
Joseph Mayanja uzwi nka Chameloene ni umuhanzi w’umunya-Uganda ukora umuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat.
Aririmba cyane mu rurimi rw’Icyongereza, Igiswahili na Luganda. Ni umunyamuziki watangiye urugendo mu mwaka wa 1990 ubwo yari mu gihugu cya Kenya, atangiriye mu itsinda rya Ogopa Deejays.
Yavutse ku wa 30 Mata 1979, muri Mata 2023 azuzuza imyaka 44. Afite abana barimo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja n’abandi.
Afite abavandimwe barimo Pallaso na Weasel bakora umuziki, ndetse na AK 47 witabye Imana. Kuva mu mwaka wa 2008,
Uyu mugabo yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Badilisha yo mu 2012, Shida Za dunia yo mu 2005, Kuma Obwedisgwa, Tubonge n’izindi.