Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool ni mu bahanzi bakomeye muri gihugu cya Uganda ndetse na hano mu karere ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bye bwite .
Amakuru atugeraho n’uko uyu muhanzi yageze mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 aho bivugwa ko hari abahanzi nyarwanda bari gukora ku mishinga itandukanye ariko ntago bifuje gutangaza abo aribo .
Mu kiganiro na Dr Kintu Mohamed uhagariye inyungu z’uyu muhanzi muri ibi bihugu duturanye nka Drc n’Uburundi ndetse no mu Rwanda
Yagize ati “ Nibyo Rasta ari I Kigali kuva ku cyumweru yaje mu bikorwa bitandukanye bye ariko nibishoboka hari indi mishinga tutabatangariza ubu nonaha nihagira igikorwa tuzabamenyesha .
Uyu mugabo umaze imyaka 26 mu muziki yatangiye kuririmba muri 1997 aho yakoreraga umuziki mu gihugu cya Kenya ariko nyuma yahoo yaje gusubira iwabo kw’Ivuko kugeza iki gihe ni umwe mu nkingi za Mwamba mu muziki wa Uganda ,
Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bafite ibihembo byinshi yagiye ahabwa mu bihe bitandukanye muri kiriya gihugu. ,kandi ntabwo ari mushya mu muziki w’u Rwanda kuko yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Charly na Nina iyo bise ‘I do’ na Alpha Rwirangira bakoranye iyitwa ‘Come to me’.