Icyiciro cya kabiri cy’abanyempano mu ngeri zitandukanye, cyasoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi, abasoje bahabwa impamyabumenyi nyuma y’umwaka bari bamaze bahugurwa.
Amahugurwa yari ajyanye n’uburyo batyaza impano zabo bakazibyaza umusaruro. Abasoje amasomo bashimiwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2024 kibera muri Kigali Convention Centre. Abanyempano 60 basoje amahugurwa bakuwe mu bandi 1700 bari bahatanye mu gihugu hose.
ArtRwanda-Ubuhanzi yakozwe ku bufatanye na Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU).
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko mu ntego bashyize imbere ari uguteza imbere inganda ndangamuco, cyane ko uyu mushinga watangiye hagamijwe gushyigikira urubyiruko rufite impano.
Yavuze ko uretse impano gusa ahubwo dushaka ko ba nyirazo bazivanamo umurimo.
Avuga ibi ashingiye ku bahanzi basoje mu cyiciro cya mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi, bamaze gushinga ibigo by’ubucuruzi 39 bakanahanga imirimo irenga 700.
Yagarutse ku bijyanye n’uko mu ntangiriro za ArtRwanda-Ubuhanzi, bahuye n’imbogamizi zirimo imyumvire, aho abantu batumvaga neza ubuhanzi, icyakora agaragaza ko byatangiye kugenda bigabanyuka.
Ati “Ababyeyi batangiye kwizera abahanzi no gushyigikira abana babo. Mboneyeho gusaba abahanzi turi kumwe hano ko batera intambwe mu gusukura uyu mwuga.”
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimée Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi ikomeza gutera imbere.
Yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda. Ati “Nka UNDP dutewe ishema n’ubwo bufutanye. Iyo tuje aha turi kumwe n’urubyiruko rungana gutya rwabonye imbere heza, natwe bidutera ishema nka Loni.’’
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abasoje amahugurwa ati “Reka dushimire aba basore n’inkumi bagerageje kwiga bagafata, bakamara umwaka, uyu munsi bakaba bahawe impamyabumenyi zerekana ko babikoze neza.”
Yavuze ko mu mwaka bagiye kumarana igice cy’ubuhanzi muri minisiteri ayoboye, babonye ko ari igice kigoye cyane gukurikirana.
Ikintu gikomeye ashimira Imbuto Foundation yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ari uko muri ArtRwanda-Ubuhanzi badaheza uwo ari we wese yaba uwize cyangwa utarize, umukene n’umukire bose baba bemerewe kugaragaza ubuhanga bwabo.
Ati “Imbuto Foundation irema umunyarwanda mu buryo bwuzuye.”
Abasoje amasomo yabo bari mu byiciro birimo Kwandika no gutunganya filime, gufotora, ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, imbyino, imideli, umuziki n’ubusizi n’ubuvanganzo.