Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel manizo nyuma y’ibihe bibi yagiranye n’umugore we Teta Sandra ,kuri ubu aba bombi bameranye neza cyane nyuma y’ibyo bibazo banyuzemo mu rukundo rwabo .
Ibi bigaragarira uburyo aba bombi basigaye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo uburyo bari mu munyenga w’urukundo mu rugo rwabo , bikaba byongeye kugaragara ubwo Weeasel anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yateye imitoma imitoma iryoshye umugore Teta Sandra ku munsi w’isabukuru ye .
Uyu mugabo yifurije isabukuru nziza umugore we, agaragaza ko yamubereye urumuri mu buzima bwe.
Ni ubutumwa Weasel wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe yanyujije ku rubuga rwa Instagram yifuriza Sandra Teta isabukuru nziza.
Yanditse ati “Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira iteka. Isabukuru nziza umwiza cyane dusangiye ubuzima.’’
Ubu buryohe bw’urukundo rwa Teta Sandra na Weasel buje nyuma y’amezi atandatu Teta Sandra asubiye i Kampala,aho ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe na Weasel ndetse uyu mugabo yamushyiriye indabo ku kibuga cy’indege cya Entebbe, amakuru avuga ko kugeza ubwo umubano wabo wari umeze neza cyane.
Mu nkuru zitandukanye ziherutse kujya hanze, Weasel yagiye agaragaza ko akunda Teta Sandra bikomeye, ntatinye guhishura ko yikosoye ku mafuti yose yamukoreraga.
Weasel akunze kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko we n’umugore we bari gutegura ubukwe, icyakora ntabwo itariki yabwo iramenyekana.
Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho.
https://www.instagram.com/p/CzRgp2RrO2A/?utm_source=ig_web_copy_link&igshid=MzRlODBiNWFlZA==