Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, Nibwo ONOMO Hotel Kigali, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu muganda rusange wo gutera ingemwe z’ibiti ku nkengero z’umuhanda mushya wa Kaburimbo Rugenge mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu mujyi wa Kigali
Ibi iyi hotel yabikoze nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangije ubukangurambaga bwo gutera ibiti miliyoni eshatu mu bice bitandukanye byawo mu rwego rwo kurimbisha umujyi.
ONOMO Hotel Kigali, yiyemeje gutanga umusanzu wayo mu kubitera ifatanyije n’abakozi bayo, abaturage ndetse n’abayobozi bo mu Murenge wa muhima
Iki gikorwa ni kimwe mu byishimiwe n’abaturage bo murenge wa Muhima kuko nibikura bizatuma umurenge wabo witegeye imihando myinshi inyurwamo n’abanyamahanga bazarushao kubona ubwiza bwa Kigali ndetse bakanaboneraho guhumeka umwuza mwiza
Umwe mubari bitabiriye icyo gikorwa yatangarije AHUPA RADIO KO batuye hari kurushaho gusa neza nyuma yuko hubatswemo imihanda ya kaburimbo noneho hanakwiyongeraho ibiti byiganjemo indabo byatewe ku nkengero zayo, ubuzima bukarushaho kuba bwiza kuko bizabafasha gukomeza guhumeka umwuka mwiza bityo akaba asaba abandi baturage gusigasira ibidukikije.
Yagize ati” Iwacu mu Murenge wa Muhima hakomeje kurushaho gusa neza bitewe n’ibikorwaremezo biri kuhubakwa nk’umuhanda n’amazu meza noneho hakwiyongeraho ibiti birimo indabo biri guterwa nu nkengero z’imihanda ubuzima bukarushaho kuba bwiza kuko bizadufasha gukomeza guhumeka umwuka mwiza bityo nkaba nsaba bagenzi banjye gukomeza gusigasira ibidukikije birimo ibi biti twateye kuko bizatuma duhumeka umwuka mwiza”.

Umuyobozi mukuru wa ONOMO Hotel Kigali, Mediatrice Umulisa Rutayisire, yashimiye cyane abaturage bifatanyije ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bwabemereye kwifatanya nabo mu muganda watewemo ibiti ndetse anabizeza ubufatanye muri byose nkuko nabo budahwema kubaba hafi.
Agira ati “ONOMO Hotel Kigali ishyigikiye igikorwa cyo gutera ibiti mu bice bitandukanye by’igihugu byu mwihariko mu Murenge wa Muhimaaho dukorera, ubu dufite akazi ko kubungabunga ibidukikije kandi ntituzateshuka ku kubikora kuko bizana umwuka mwiza wo guhumeka ndetse n’umuyi ugasa neza. Ikindi turashimira cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bwagize kandi bugashyira mu bikorwa iki gikorwa twifuje kuva kera bityo rero twiyemeje gufatanya muri byose kuko nabwo butuba hafi mu buryo butandukanye”
Yasoje avuga ko insangamatsiko ya ONOMO Hotel Kigali ari ukugira Kigali ifite isuku kandi itoshye (Keep Kigali Clean and Green )

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Madamu Mukandori T. Grace, ubwo yaganirizaga abitabiriye umuganda, yashimiye byimazeyo abawukoze bagatera ibiti avuga ko ari iby’agaciro kenshi kuko bizatanga umusaruro ndetse anabasaba gukomeza kwita ku bidukikije. Ati” Buri wese twakoranye umuganda turamushimira cyane kuko muri ab’agaciro bitewe nuko ibiti byatewe bizagirira buri wese akamaro, ahumeka umwuka mwiza ndetse bikazatuma umujyi wacu urushaho kuba mwiza”.
Mukandori kandi yaboneyeho gushimira cyane abakozi n’ubuyobozi bwa ONOMO Hotel Kigali bwahaye agaciro akamaro k’ibidukikije bakemera kwifatanya mu muganda ndetse anabizeza gukomeza gufatanya muri byose.
Onomo Hotel Kigali, iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade, ikaba mu bilometero 10 uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yatashywe ku mugaragaro mu 2018.
ONOMO Hotel Group ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc. Iyi sosiyete ifite izindi hoteli hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Afurika nka Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako,Doula, Lome, Conakry, Casablanca, Cape Town, Johannesburg na Durban, Kigali , Kampala muri Uganda, na Dar es Salaam muri Tanzania.