Umuhanzi Mulix uri mu batanga icyizere mu muziki Nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zimbela” yakorewe na Prince Kiiz muri Hybrid Music, mu mashusho yayo yifashishije General Benda na Shakira Kay bagezweho mu kubyina.
Mulix usanzwe ari murumuna wa TMC, muri Gashyantare nibwo yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “By my side” yari igenewe abakundana.
Iyi yaje ikurikira iyitwa “Stress free” akaba ari nayo ya mbere yamwinjije mu muziki.
M ndirimbo “Zimbela” aba aririmbira umukobwa avuga ko ari we wenyine akunda gusa, kandi ko atamufite atabaho ndetse ko ariwe mpamvu y’ibyo akora byose.
Mu mashusho yayo, Mulix yakoreshejemo General Benda na Shakira Kay bagezweho cyane mu kubyina bakaba banakundana.
Mulix avuga ko intego ye ari ugukorera mu ngata mukuru we TMC watanze ibyishimo mu gihe kirekire ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys.
Mu buryo bw’amajwi “Zimbela” yakozwe na Prince Kiiz muri Studio ye nshya yitwa Hybrid Music.