SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: 1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > 1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye
Ubuzima

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: December 1, 2024
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali habereye  umuhango wo  guhemba Ibigo  n’abandi bagize  uruhare mu iterambere ry’abafite ubumuga bahawe ibihembo mu rwego rwo kubashimira ku muhate wabo wo guteza imbere abafite ubumuga byateguwe  1000 Hills Events ifatanyije n’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda  n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni gikorwa cyakozwe ku nshuro ya kabiri aho hahembwe ibyiciro bitatu biririmo icy’abantu bafite ubumuga bafite ibikorwa by’indashyikirwa, ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare mu  guteza imbere abafite ubumuga ndetse n’ibigo binini na byo bishyigikira bafite ubumuga.

Umuyobozi wa 1000 Hills Events yateguye iki gikorwa ,Nathan Offodox Ntaganzwa avuga ko iki gikorwa  gituma  ibigo biha mahiwe abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo.

Ati “ Tubihemba kugira ngo  uko umubare w’abantu borohereza abafite ubumuga ugende wiyongera bituma umubare w’abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo uba mwinshi bafite akazi. “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko iki gikorwa cyo gushimira abafite ubumuga gifasha  kurushaho abafite ubumuga  kuva mu bwigunge.

Ati “ Buriya kuri twe igikorwa cyose kidufasha gutuma abantu babasha kuva mu bwigunge, bakamenya ibikorwa bibateza imbere, tugiha agaciro.”

Akomeza ati  “ Iyo abantu bahuye gutya, abandi bakamenya ibyo abandi bagezeho, bibatera inyota yo gushaka kumenya icyo bakora kututa ko bajya mu bintu bidafite  agaciro nk’abajya gusabiriza n’ibindi.”

Ndayisaba asaba abafite ubumuga gutinyuka bagakora , bakareka  gutega amaboko ku bandi.

Ati “ Ubutumwa twaha abafite ubumuga ni ukumenya ko iterambere ryabo n’iryIgihugu muri rusange bagomba kurigiramo uruhare .Nta muntu wafasha undi ngo amufashe kuva avuka kugeza igihe asoreza ubuzima bwo kuri iyi Isi. Ikiza ni uko umuntu yakwigisha kwirobera ifi aho ujye umurobera.”

.

 

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga
I Kigali hateraniye inama ya 10 y’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera(ASFM2023)
Ubuyobozi bwa Dr Alfred Paul Jahn Foundation bwashyikirije imiryango170 inkunga y’ibiryo n’ibikoresho by’isuku (Amafoto)
RDC: inkingo za mbere za Monkeypox 50.000 zahageze
Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Bamboo Panda Slot

May 28, 2024

Slot Machine Probability

May 28, 2024

Wsop Poker Online

May 28, 2024
Imyidagaduro

Nyuma ya Country Fm Noopja agiye gushinga Radio mu karere ka kirehe yo guteza imbere ako karere

September 18, 2024

How To Play Pokies Tips

September 5, 2023

Pokies Place Login

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?