Nyuma y’amezi ane yitabye Imana ubuyobozi bwa Dr Alfred Paul Jahn Foundation bwashyikirije imiryango 170 inkunga y’ibiryo n’ibikoresho by’isuku ku nshuro ya kabiri
Ni Igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ukwakira kibera mu mudugudu wa Makaga .Akagali ka Rwesero, Umurenge wa Kigali ,Akarere ka Nyarugenge witabirwa nabagize imiryango 170 isanzwe ifashwa na Alfred Paul Jahn Foundation ihagarariwe n’Imfura ye Fidele Uwimana na bandi bafatanya kuyobora uwo muryango ndetse Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza, Ubukungu n’Iterambere mu kagali ka Rwesero Bwana Sibomana Jean Bosco
Mu ijambo rye Bwana Uwimana Fidele uhagarariye Umuryango washinzwe na Nyakwigendera Dr Alfred Jahn yabanje gushimira ubafatanyabikorwa babo bamaranye imyaka myinshi abashimira ukwihanga abakoeje kugira nyuma y’uko umubyeyi wabo aviriye u buzima kandi abizeza ko bazakomeza kubabaha hafi nkuko babisabwe n’Umubeyi wabo mber y’uko yitaba Imana.Akaba ariyo mpamvu bafashe umunsi wo kuza kubasura kugira ngo baze babasura kandi babashyikirize ibyo yasize abemereye mu gihe cyo ubushobozi buzaba Buhari.
Fidele yabijeje ko bazakomeza kwesa umuhigo uubyeyo wabo yasize ahize kandi akaba ashimira Inzego za Leta zikomeza kubaba hafi mu rwego rwo gukomeza kuba hafi Abafatanyabikorwa byabo ba Rwesro ndetse n’abandi batishoboye bose .
Mu kiganiro na AHUPA RADIO umwe mu baturage basanzwe bafashwa na Dr Alfred Jahn Foundation witwa Kantarama Esperance mu gahinda kenshi yadutangarije ko kuva bakwimurirwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rwesero nta wundi muryango yigeze agira kuko iteka yumvaga iteka azahapfira ariko ku bushobozi bw’Imana yaboherereje Dr Jahn wababereye umubyeyi kuko yabahaye ibyo kurya ndetse anafasha bana babo gukomeza kwiga .
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko Dr Alfred Jahn aviriye mu buzima abo yasize batigeze babatererana akaba bashimira cyane igikorwa cyo gukomeza kubaba hafi ndetse anifuriza umubyeyi Dr Jahn gukomeza kuruhukira mu mahoro aho aruhukije iruhande rw Jambo .
Undi mubyeyi nawe ufashwa nuwo muryango witwa Kamagwera Edith nawe yavuze ko nyuma y’amezi ane yitabye Imana yadutangarije ko ari umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akaba yaratujwe mu mudugudu wa Rwesero kubera ibibazo by’ubushobozi buke ariko ubwo yahageraga nibwo batangiye gufashwa na Dr Alfred Jahn ubuzima bwahindutse cyane kugeza aho yitabiye Imana nta kintu bigeze bamuburana.
Uyu mubyeyi yavuze kandi ko yamubereye umugabo,Umwna ndetse n’Umubyeyi kugeza ubu nubwo atakiri mu mubiri w’abazima bo bamwibonamo kuko abo yasize badahwema kubaba hafi kugeza uyu munsi babashyikirije inkunga y’ibyo kurya ndetse n’ibikorsho by’Isuku akaba bose abasabira umugisha ku Mana .
Ku ruhande rwa Mbaniye Leonard umwe umaze imyaka itatu yiuriwe muri mu mudugudu wa Rwesero nawe yagarutse ku byiza bakorewe na Dr Jahn mu gihe bari bamaranye aho yabafashiem gusana amazu yabo ubwo yatwarwaga n’Umuyaga akihutira kubasanira mu gihe leta nayo yashakishaga ubushobozi bwo kubatabara akaba mu bintu azamwibukiraho aruko yari umugabo w’Isezerano rikomeye cyane kuko mbere y’uko yitaba Imana yari yaramusezeranyije ko azamufashiriza umwana ufite Impano yo gushushanya kuzakabya Inzozi ze ,ariko kugeza ubu akaba ataracika integer ko ibyo yasize amwemereye bizagerwaho kuko yasize umuryango uabakunda cyane kandi udahwema kubasura no kubagenra ibyo bakneye u bihe bikomeye .
Yasoje ashimira Nyakubwaha Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwakomeje kubana nabo mu bihe bikomeye bakabaha aho gutura nta kibazo bafite kuko bafite amshuri .amavuriro ndetse n’Ibindi bikorwa remezo bikaba bigenda bibageraho.
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza, Ubukungu n’Iterambere mu kagali ka Rwesero Bwana Sibomana Jean Bosco yatangarije AHUPA RADIO ko bishimiye igikorwa cyakozwe na Dr Alfred Paul Jahn Foundation kuko abantu batujwe muri uriya mudugudu abenshi ari abantu batishoboye kandi bafite integer nkeya iteka baba bakeneye gufashwa no kwitabwaho buri munsi .
Yavuze kandi ko mw’Izina ry’Ubuyobozi ari igikorwa bashima cyane kuko kbafatiye runini .kandi ko nk’ubuyobozi Dr Jahn Paul Alfred ari umuntu ukomeye cyane mu mateka y’abaturage ba Rwesero kuko bamufataga nk’umubeyoi wabo kuko yababaye hafi cyane mu bihe bikomeye aho yababaga hafi akabamneyara icyo kurya ndetse no bndi nkenerwa bikenerwa na muntu ,rero akaba yari umufatanyabikorwa ukoeye cyane kandi akaba yizeza abo yasize ko bazakomeza kubaba hafi .