SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)
Imyidagaduro

Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/30 at 5:57 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
6 Min Read
SHARE

Umugoroba wa tariki ya 29 Ugushyingo 2024 ni itariki itazibagirana mu mateka y’umuhanzi Ikishaka David uzwi nka Davis D kubera igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki kitabirwa n’abaiganjemo abanyamahanga benshi cyane .

Uyu mugoroba wari utegerejwe na benshi  cyane cyane abakunzi b’umuziki nyarwanda  wari wihariye  kurusha indi myinshi  muri  uyu mwaka .

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi  barenga icumi hiyongereyeho icyamamare  Nasty C cyo muri Afurika Y’Epfo  cyayobowe n’Umunyamakuru wa RBANzeyimana Luckman uzwi nka Lucky afashijwe  na Dj Flixx muri iyi minsi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda  ,Iyo wanyuzaga amaso  ku rubyiniro uko rwari rwateguwe wahitaga utekereza  ibigiye kuruberaho  kuko wabona bibereye ijisho cyane ,wareba uko  inkumi  zari ziteguye kureba umwami w’amajepfo ugahita ubona ibikurikiraho .

Nyuma  y’iminota mike Lucky atangije igitaramo gitangiye  nibwo  umuhanzikazi Teta Cyuzuzo umaze  kumneyekana nka Lissa niwe waririmbye bwa mbere ku rubyiniro atatinze kuko  yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze  nka  Forever yishimiwe kubera imyambarire ye n’imbyino ze .

Nyuma y’iminota  itarenze mirongo 30 yakurikiwe  Diez  Dola nawe ukomeje kwerekana ingufu  nyinshi muri iyi minsi aririmba indirimbo  What If  yakoranye na Passy Kizito  abamuzi bamufasha  kuyiririmaba kugeza avuye  ku rubyiniro

Ruti Joel waje  ku mwanya wa gatatu  twatunguwe no kumva abafana be bamusaba gucinya umudiho mu ndirimbo ze  nka amaliza,Igikobwa ni zindi ze zakunzwe mu njyana gakondo maze  barabyina karahava nawe nubwo atatinze  ku rubyiniro  yashimishije benshi .

Alyn Sano nkibimaze kumenyerwa na Benshi  azi gutegura urubyiniro rwe  mu bijyanye n’imibyinire  irimo ubuhanga bwinshi niwe waje akurikiye Ruti Joel maze mu ndirimbo ze nka  Tamu sana na Head yabyinishije benshi karahava  nawe yaje kuva ku rubyiniro  nyuma y’iminota mike bari bagenewe.

Umuhanzi Nel Ngabo nawe ukunzwe cyane  muri iyi minsi nubwo anengwa na benshikukuba abakunzi be batamubona niwe waje ku rubyiniro kubera imikorere imaze kumenyerwa y’inzu imufasha ya Kina Music yageze  ku rubyiniro nk’ibisanzwe ari kumwe na Ishimwe Clement Umuyobozi Mukuru wa Kina Music ,nawe yaririmbye indirimbo ze zikunzwe eshatu arizo Nywe”, “Zoli” na “Molomita” ahita asezera abakunzi be.

Nkuko byari byitezwe na Benshi uwari utegerejwe yahamagawe ku rubyiniro na Lucky ku rubyiniro ,Davis D mu myambaro idasanzwe  isa neza  yinjiye ku rubyiniro maze ibintu bihindura isura .

Yinjiriye ku Micro” na “Ifarasi”, ashimira abakunzi be ati “Ndabashimira kukona mu myaka 10 mfite abakunzi bangana gutya. Ndishimye! Nagiye mpura n’utuzazane twinshi ariko mwarahabaye, ndabashimira.”

Ubu ni bwo igitaramo cyari gitangiye, abatangiriza kuri “Bon” na “Kimwe Zero”, hanyuma yakira Platini baririmbana indirimbo iyo bise “Jeje”. Yamusize ku rubyiniro undi aririmba indirimbo ze zirimo “Atansiyo” na “Icupa”.

Drama T w’i Burundi ni umwe mu baje gushyigikira uyu muhanzi, aririmba izirimo “Your Love”, “Kosho” na “Chakula”.

Mu gusoza uyu musore yasoreje ku ndirimbo yiswe “Hakuna Mungu Kama Wewe” ya Modest Morgan ashimira Imana ku bwo kuba umwaka ugiye kurangira abari bitabiriye igitaramo bagifite ubuzima.

Umunyafurika y’Epfo Nsikayesizwe David Junior Ngcobo, wamamaye nka Nasty C ari mu bahanzi baririmbye igitaramo kiri guhumuza.

Uyu muhanzi waherukaga mu Rwanda mu minsi mike ishize, yongeye kugaragara ku kibuga cy’indege ku wa 28 Ugushyingo yitabiriye igitaramo cya Davis D.

Uyu musore w’imyaka 27, yagiye ku rubyiniro akurikiye Drama T. bakimuhamagara abantu benshi bahagaze ku ntebe ndetse bamwe bibwiriza gucana amatoroshi, cyane ko amatara yari yazimijwe.

Guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku ya nyuma yaririmbanye n’abari bitabiriye hafi ya bose badategwa.

Hari aho byageze aririmba yitaje abafana nyuma yo gukururwa n’umwe ukuguru bikamurakaza undi akamukubita umugeri.

Yahereye ku ndirimbo yise Sting and Bling, Jack, Gravy, Audio Czzle, Why Me? , Said ye na Runtown yashimishije benshi, Particula yahuriyemo na Major Lazer, DJ Maphorisa, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.

Hari kandi izindi nka Hell naw na SMA VOL 1 yakoranye na Rowlene yanasorejeho, ashimira abantu urukundo yeretswe.

Umubyeyi wa Davis D, Jean Damascene Bukuru, ni umwe mu bagombaga kuririmba. Ntabwo yatengushye umuhungu we. Ubwo igitaramo cyari kiri kugana ku musozo, yagiyeho afata indangururamajwi.

Arangije ati “Uyu musore nanjye yantije igitaramo ngiye kubaririmbira.”

Yahise aririmba indirimbo ya 15 mu ndirimbo z’Agakiza, izwi nka ‘Amasezerano Yose’, ashimira abantu batandukanye barimo Bagenzi Bernad. Na Davis D ahita yungamo, ati “Mumushimire ni we wakoze ishusho ya Davis D.”

Davis D yaririmbye indirimbo yise Bermuda afatanyije na Bushali, uyu musore na we akurikizaho indirimbo ye yise Kinyatrap. Nyuma Davis D na Melissa baririmbana indirimbo bahuriyemo bise My Dreams.

Abandi bahanzi baririmbye barimo DJ Marnaud na Danny Na None buri umwe akubita abangura cyane ko benshi bari bamaze gutaha n’amasaha yabafashe.

Davis D yahawe impano na Se, hakatwa umutsima hishimirwa imyaka 10, Davis D amaze akora umuziki.

Bamwe mu bari bitezwe muri iki gitaramo batagaragayemo barimo Bulldogg, Khire, DJ Toxxyk na Davy Scott, ugezweho mu ndirimbo yise Ambulance.

Uretse Nasty C kandi na Davis D nta wundi muhanzi waririmbye indirimbo zirenze eshatu, Bushali yakwa indangururamajwi ubwo yaririmbaga ashaka kurenza igihe yari yagenewe.

Ahagana kw’isaha ya saa sita n’igice  nibwo igitaramo cyahumuje bigaragara ko abantu baryohewe cyane  ibintu byerekana ko abanyarwanda  ndets en’abakunzi ba muzika  bakeneye  kwongera kubona umwanya wo  kwishima amasaha menshi

 

 

 

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul November 30, 2024 November 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Shaddy Boo yabyinishije kidumu ku rubyiniro aravugishwa

May 8, 2023
Andi makuru

Abayobozi ba Congo bakomeje kuvuga ko icyemezo cya Tshisekedi cyo gutera u Rwanda kitashoboka

February 7, 2024
Andi makuru

Tundu Lissu yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzaniya

September 11, 2023
Imyidagaduro

Imigabo Live concert n’igitaramo cyo gushimira Parezida Paul Kagame : Cyusa Ibrahim

April 23, 2024
ImyidagaduroIyobokamana

Pasteur Pierre Kasambakana ushinjwa gufata abagore ku ngufu yajyanywe gufungirwa muri gereza ya Makala

January 31, 2024
Imyidagaduro

Aline Gahongayire yashyize hanze amashuhso y’Indirimbo Ndashima yakoreye I Dubai

January 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?