Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024 Perezida W’Uburusiya Vladimir Putin, yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zagabye ibitero 17 mu ijoro rimwe.
Ibi Putin yabitangarije mu nama ngarukamwaka iri guhuza abayobozi w’umuryango ushinzwe gutabarana urangajwe imbere b’Uburusiya yabereye mu murwa mukuru wa Kazakistan.
Yagize ati” iri joro twagabye ibitero bikomeye kuri Ukraine dukoresheje Misile 90 ndetse na Drone 100 aho babashije kurasa ahantu 17 harimo inganda z’ibikoresho bya Gisirikare ndetse n’ibindi bikoresho by’itumanaho n’ubundi bwirinzi bwabo.
Perezida w’Uburusiya yagize ati: “Ikirenze ibyo bitero ku ruhande rwacu byabaye no mu rwego rwo gusubiza ibitero simusiga byo ku butaka bw’Uburusiya bya misile zo muri Amerika ATACMS zakoreshejwe na Ukraine , nk’uko twabivuze inshuro nyinshi, buri gihe tuzabona igisubizo.”
Perezida wa Kazaqistan, Kassym-Jomart Toakyev usanzwe ari umuyobozi wumusimburana w’uyu muryango, yavuze ko abayobozi b’uyu muryango barimo Uburusiya, Biyelorusiya, Tajigistan na Kirigizisitani, bazaganira ku kibazo mpuzamahanga ndetse n’akarere ndetse n’ingaruka zacyo ku bihugu bigize CSTO.