SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: M23 yafashe umujyi wa Walikale nyuma y’imirwano itoroshye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > M23 yafashe umujyi wa Walikale nyuma y’imirwano itoroshye
Andi makuru

M23 yafashe umujyi wa Walikale nyuma y’imirwano itoroshye

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: March 20, 2025
Share
SHARE

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe ya Wazalendo.

M23 yinjiye muri uyu mujyi nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda kuri uyu wa 19 Werurwe 2025. Ingabo za RDC zawurindaga zahunze zigana mu cyerekezo cya Kisangani, mu ntara ya Tshopo.

Imirwano yabaye nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC rigabye ibitero ku birindiro bya M23 biri mu bice yari iherutse gufata muri Walikale, birimo Mpofu na Kibua, byatumye isubira inyuma.

Imirwano muri Walikale yatangiye mu ntangiriro ya Werurwe nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu burengerazuba bwa teritwari ya Masisi.

Ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Nyabiondo na Kashebere, tariki ya 13 Werurwe sosiyete Alphamin y’Abanyamerika n’Abanya-Canada yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti mu birombe bya Bisie.

Bisie ivamo 4% cy’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3187 z’aya mabuye y’agaciro.

 

Gen. Valerii Zaluzhnyi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yirukanywe mu kazi
Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye
Abanyarwanda baba muri Sudan mu bahungishijwe n’ingabo z’Ubufaransa
Nikodemu Nayigiziki wari Umupadiri ukuze kurusha abandi muri Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana
Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Wild Casino Promo Code

February 25, 2025

Ph Dream Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024
Andi makuru

Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025

February 24, 2025

Hippodrome Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Tax Free Pokies No Deposit Welcome Bonus

September 5, 2023

Wild Card City Online Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?