SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yifatanyije na Tito Rutaremara mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yifatanyije na Tito Rutaremara mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80
Andi makuru

Perezida Kagame yifatanyije na Tito Rutaremara mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/24 at 7:13 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije na Tito Rutaremera n’umuryango we mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse.

 

Tito ni umugabo wagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’umusanzu ukomeye yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rutaremara kandi ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b’imena batangiranye nayo mu 1987.

Tito Rutaremara n’abandi banyamuryango, bakoraga ibikorwa byo guhuza Abanyarwanda bari mu mahanga kugira ngo bige uburyo bwo guharanira uburenganzira bwabo, dore ko bari barambiwe kubaho mu buzima bw’ubuhunzi n’akarengane.

Muri urwo rugendo, Tito Rutaremara yagize uruhare mu gusakaza ibitekerezo bya demokarasi, ubumwe, n’ubwiyunge byari inkingi za RPF-Inkotanyi.

Mu 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwa gisirikare rwo kubohora u Rwanda, Tito Rutaremara yari mu buyobozi bukuru bw’iri shyaka.

Nubwo atari umusirikare ku rugamba, yagize uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo no gushyiraho gahunda zifasha mu rugendo rwa politiki rwajyanaga n’urugamba rwa gisirikare.

Yari umwe mu bakanguriraga Abanyarwanda kumva akamaro k’urugamba rwo guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda, nta vangura cyangwa akarengane.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tito Rutaremara yari umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyiraho politiki z’ubwiyunge, aho yakanguriraga Abanyarwanda kwiyunga, gusenyera umugozi umwe, no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe n’ubutabera.

Mu mirimo y’ubuyobozi yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003.

Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.

Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019.

Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi RPF-Inkotanyi yagenderaga

 

You Might Also Like

Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila Ubudahangarwa

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cheick Camara umuyobozi wa Service Now Africa

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Nsanzabera Jean Paul November 24, 2024 November 24, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Abafana b’Arsenal bibutse umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku yitabye Imana (Amafoto)

April 3, 2023
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Pierre Latour yegukanye agace ka gatanu

February 22, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibya M23

April 8, 2024
Imyidagaduro

Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka amurika alubumu wahozeho cyitabirwa n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

May 6, 2024
Imyidagaduro

Rema Namakula yasabye abakunzi kwitabira igitaramo cya Lydia Jazmine

March 1, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Turukiye Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 76

January 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?