SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibya M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibya M23
Andi makuru

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibya M23

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 8, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko abadashyigikiye umutwe witwaje intwaro wa M23 bashyigikiye akarengane kabera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igisubizo yahaye umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa kuri uyu wa 8 Mata 2024, wari umubajije niba koko u Rwanda rufasha uyu mutwe, n’umubano rwaba rufitanye na wo.

Yagize ati “Abadushinja gufasha M23 nababaza impamvu bo batayifasha? Nawe nk’umunyamakuru wa AFP [nabikubaza]. Kubera iki gufasha cyangwa kudafasha M23 ari ikibazo?”

Perezida Kagame yasobanuye ko M23 ari umutwe ugizwe n’abarwanyi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo abavukiye muri RDC no hanze yaho, kandi ko n’ubutegetsi bw’iki gihugu bubyemera.

Ku kubaho kwa M23, Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mutwe wavutse birutse ku itotezwa abawugize bakorewe muri RDC, abenshi barimo ababarirwa mu bihumbi 100 bahungira mu Rwanda mu myaka 20 ishize.

Umukuru w’Igihugu yabwiye uyu munyamakuru ko icyo abantu bakabaye bibaza atari ukuba u Rwanda rwafasha M23 ahubwo ko bakabaye bibaza impamvu bo batayishyigikira.

Ati “Yewe n’abadushinja, nabashinja kudafasha M23 kuko byaba bimeze nk’aho bemera akarengane aba bantu bari gukorerwa. Ubaye utemera ako karengane, wakabaye uzamura ikibazo ‘Kubera iki aba bantu ba M23 bari gufatwa uku’?”

Ikindi kibazo Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru ko akwiye kubaza ni impamvu aba Banye-Congo ibihumbi 100 bamaze imyaka irenga 20 ari impunzi mu Rwanda.

M23 yavutse mu 2012 hashingiwe ku masezerano ya tariki ya 23 Werurwe 2009 Leta ya RDC yagiranye n’abarwanyi ba CNDP ariko ntiyayubahiriza. Mu 2013 yaratsinzwe ariko yongera kwisuganya mu mpera za 2021. Kugeza ubu, igenzura igice kinini cy’intara Kivu y’Amajyaruguru.

 

 

 

 

Donald Trump yahamijwe icyaha cyo gufata ingufu Umunyamakurukazi E. Jean Carroll.
Perezida Yoweri Museveni yemeje Itegeko riburanishiriza abasivili mu nkiko za Gisirikare
1995 ntacyo nari mfite cyo guseka ariko 2024 mfite icyatuma nseka :Perezida Kagame
Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali
Gen Mubaraka Muganga na Brig Gen Ronald Rwivanga bitabiriye ibirori bya tarehe sita I Bugande
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Yes Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Are The Best Online Slots For Instant Play In Cork Ireland

May 28, 2024

Real Cash Gambling Apps

May 28, 2024

Play Pokies For Real Money Online

February 25, 2025

Giropay Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024
Imikino

Abafana n’Abayobozi ba APR bizihirije umunsi wo kwibohora kw’ivuko ku Mulindi w’intwari (Amafoto)

July 4, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?