SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza yashimye ibyiza Perezida Kagame ibyo yafashije abahanzi ku isabukuru ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza yashimye ibyiza Perezida Kagame ibyo yafashije abahanzi ku isabukuru ye
Imyidagaduro

Bwiza yashimye ibyiza Perezida Kagame ibyo yafashije abahanzi ku isabukuru ye

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 24, 2024
Share
SHARE
Umuhanzi Bwiza yavuze ibigwi Perezida Paul Kagame wagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 kuri uyu 23 Ukwakira , aho yagaragaje uruhare rwe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Mu butumwa bwa Bwiza, yavuze ko ibimaze kugerwaho mu ruganda rw’imyidagaduro, byose ari ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Bwiza yadutangarije  ko uko byagenda kose ibyo wakora mu muziki udafite umutekano na politiki nziza yorohereza abantu ntacyagerwaho.

Ati ” Ikindi gikomeye ni ibikorwaremezo; aya ma studio, aho dufatira amashusho y’indirimbo zacu, aho dukorera ibitaramo n’ibindi dukenera mu kazi kacu nk’abahanzi, atari ubuyobozi bwiza ntabwo twaba tubifite ibyo byose.”

Ibikorwa bifatika byakozwe muri muzika kubera Umukuru w’Igihugu

Agaruka  ku itegeko riheruka guteza impaka rirebana no kurengera ibihango by’abahanzi (Intellectual Property Law), yavuze ko byose bigamije gufasha abahanzi gutezwa imbere impano zabo.

Yagaragaje ko kandi Ishuri rya muzika rya ‘Art Rwanda-Ubuhanzi’,ari ikindi kimenyetso kerekano ubuyobozi buba bwabishyizeho kugira ngo umuhanzi abashe gutezwa imbere.

Ati  “Ibikorwa by’iterambere ry’imyidagaduro byakozwe na Perezida wacu, ni byinshi, ubu dufite ahantu heza ho gukorera ibitaramo nka za BK Arena, Intare Arena, ku Irebero, Camp Kigali n’abandi henshi.

“Ikindi erega buriya no kuba dufite imihanda myiza ijya aho hantu, ijya kuri za studios, imihanda ijya hirya no hino mu gihugu aho tujya gukorera ibitaramo cyangwa amashusho y’indirimbo zacu, ibyo byose ni ibifasha muri rwa ruhererekane rutuma indirimbo igera ku bantu cyangwa igira icyo yinjiriza umuhanzi.”

Ikindi Bwiza yagaragaje, ni uko hari uburyo bwokoroshya ishoramari mu muziki nko kuba kompani z’itumanaho zituma abahanzi babona interineti bagacuruza ibihangano byabo online.

Uruhare rw’imyidagaduro mu iterambere ry’Igihugu 

Ubwo Bwiza yasubizaga iki kibazo, yavuze ko atapfa kumenya neza uko uruhare rw’imyidagaduro rungana mu bukungu bw’Igihugu kuko hari inzego zishinzwe gukora iyo mibare, gusa avuga ko bitanga uruhare runini.

Ati “Nihereyeho nkanjye Bwiza, iyo ndebye umubare w’abantu mpa akazi uko bangana, ushobora guhera aho ubara. Nguhaye urugero, tuvuye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, aho nazengurutse imijyi umunani yose nari mfite team dukorana kandi narayihembaga.
“Kuva ku mushoferi untwara, utwara ikipe yanjye, kugera ku banyambika, abambika Ababyinnyi banjye, abankorera markups, aho twagiye hose twararagayo nka kabiri cyangwa Gatatu, izo hotel zose twarazishyuraga.

“Ni ibintu byinshi kuko niba muri ayo mezi abiri narabashije gukoresha team y’abantu bagera ku 10 ndi umuhanzi umwe, ngaho bara abandi bahanzi, ubare EAP yateguye ibyo bitaramo. Ubaze neza wasanga imyidagaduro igira uruhare rukomeye cyane mu bukungu bw’Igihugu cyangwa iterambere.”

Perezida Kagame ashyigikira abahanzi

Bwiza yagaragaje ko Umukuru w’igihugu akunda abahanzi kandi akanabashyigikira cyane, agaragaza ko agaragara mu bikorwa byinshi bya muzika birimo nka Trace Awards.
Ati ” Perezida we ubwe akunda abahanzi ajya adushimira akazi dukora yarabikoze muri Trace Awards, yarabikoze mu bikorwa by’amatora, ibyo rero bituma n’abandi Banyarwanda baha agaciro umuhanzi n’ubuhanzi muri rusange.”
Yunzemo ko abahanzi mu ndirimbo zabo batangamo ubutumwa zishishikariza abantu kugira urukundo, kuba bamwe, gukunda igihugu cyangwa gukurikiza gahunda za Leta.

Yemeza ko ahazaza h’u Rwanda muri rusange ari heza ndetse ko bizajyana n’inzego zose ushyizemo n’imyidagaduro.

Agaruka ku bufatanye buri mu banzi yagize ati “Abahanzi dushyize hamwe kuko nkanjye mfite abahanzi benshi tuba twarakoranye indirimbo kandi hari n’izindi ziri muri studio nakoranye n’abahanzi, ntabwo wakorana n’umuntu mudashyize hamwe.”

Muri iki kiganiro, abajijwe ubutumwa yaha Umukuru w’Igihugu ku isabukuru ye yagaragaje ko ari Intumwa Imana Abanyarwanda bahawe.

“Icyo namubwira ku munsi we w’amavuko, ni ukumubwira ko mukunda kandi Abanyarwanda twese turamukunda, rero mwifurije kuramba, mwifurije kugira umunsi mwiza w’amavuko, mbese Tumuhorane.”

Source :Ukwelitimes

Jose Chameleon agiye kubagwa Impindura ye yangiritse
Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino
Ibidasanzwe kuri Camilla Cabello uherutse gusura Ingagi mu birunga .
Marc Anthony wigeze kuba umugabo wa Jennifer Lopez yishumbushije Miss Paraguay 2021
Miss Uwase Raissa Vanessa yahishuye ko nta mugabo n’inzoga akifuza mu buzima bwe
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Paying Slot Machines

May 28, 2024

10 Free Card Games No Deposit Casino Ie

May 28, 2024

Jackpot On Slots

May 28, 2024

Casinos No Deposit Bonus Ireland

November 22, 2017

Ireland Blackjack Online Sites

May 10, 2017
Imikino

Mu ikipe y’igihugu amavubi hatumijweho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi!

November 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?