Umuhanzi Joseph Mayanja wamenyekanye cyane nka Jose Chameleon muri Uganda ndetse naho muri afurika y’iburasirazuba nk’umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina nyuma y’amezi Atari makeya arwariye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye kubagwa Impindura.
Uyu muhanzi wageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kurembera mu gihugu cye cya Uganda kugeza ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni we ku giti cye yasabye ko yajyanwa kuvurizwa muri Amerika ku kiguzi cyose gishoboka ndetse akanemera ko ibizamugendaho byose azabyishyura.
Icyo gihe Jose Chameleon yabanje kurwarira mu bitaro bya Nakasero aho yaje kuva yerekeza mu bitaro bya Allina Health Mercy byo muri Amerika ari naho yari amaze iminsi arwariye nubwo yari yorohewe ari kuruhuka .
Amakuru dukesha ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda nuko ubwo uyu muhanzi yari mu rugo ejo nimugoroba yaje kongera kuremba cyane maze akihutanwa kwa Muganga nkuko icyo kinyamakuru nacyo kibikesha Juliet Zawedde umaze igihe amwitaho aho muri Amerika .
Biravugwa y’uko murumuna we Weaseal yamaze guhaguruka I Kampala yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’amerika aho biteganyijwe ko mukuru we ari bubagwe inyama yo mu nda izwi nk’impindura mu masaha 12 ari imbere kubera ko yangiritse cyane kubwo gukoresha ibiyobyabwenge byinshi.