Inzu ifasha abahanzi ya I Music ya Ishimwe Jean Aime uzwi cyane ku mbunga nkoranyambaga nka Twitter No Brainer yasinyishije umuhanzi ukizamuka vuba witwa Nyiringango Denis uzwi kw’izina rya DN wahiseashyira hanze indirimbo ye nshya y’urukundo yise This Love
Uyu musore ukiri muto ku myaka ye 19 ukiga mu mashuri ye muri ya ALU (African Leadership University).
Mu kiganiro na No Brainer umuyobozi wa I Music yasinyishije DN yadutangarije ko nyuma y’igihe kirekire uyu mwana ukiri muto mu muziki yamumeneye biturutse ku mubyeyi we wamusabye kumubera hafi umwana kandi amusaba o yazamurinda ibintu bibi byamushora mu biyobyabwenge ni bindi bindi byinshi byatuma ava mu nzira nziza arimo
Ishimwe yagize ati: “Papa we niwe waje kunyisabira kumufashiriza umwana, ansaba ko uko amumpaye ari ko nzamumusubiza. Yarambwiye ngo ‘muguhaye atanywa amayoga cyangwa itabi, uzamunsubize uko muguhaye’.”
Yasobanuye ko DN w’imyaka 19 y’amavuko atari ubwa mbere akoze indirimbo nubwo aribwo yinjiye ku mugaragaro mu muziki. Kugeza ubu, rubuga rwa YouTube hagaragaraho indi ndirimbo uyu muhanzi yakoze mu myaka itatu ishize yise ‘Djolo.’
Akomoza ku mikoranire ye n’uyu muhanzi, Ishimwe yagize ati: “Ninjye dukorana, namufashije kumwereka ikibuga, amajwi akorwa na Fanta, noneho amashusho atunganwa na Sammy Switch.”
Yavuze ko abona ari umuhanzi w’umuhanga uzagera kure by’umwihariko mu njyana ya R&B na Pop.
Ubwo yamumurikiraga abanyarwanda mu minsi ishize abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Nejejwe no kubamenyesha ko Nyirangango Denis, umuhanzi udasanzwe wa R&B na Pop, yinjiye muri ‘management’ yacu ya I.Music.”
Nyuma ya y’uko DN Asinye muri I Music ya No Brainer aje asangamo umuhanzi ukunzwe ukunzwe cyane mu muziki gakondo Victor Rukotana kandi ikigaragara nuko ubuhanaga bafite bombi bizatanga umusaruro mwiza mu ruganda rwa Muziki nyarwanda .