SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Agakoni Entertainment yatumiye Young Grace gutaramira I Dubai
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Agakoni Entertainment yatumiye Young Grace gutaramira I Dubai
Imyidagaduro

Agakoni Entertainment yatumiye Young Grace gutaramira I Dubai

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: September 17, 2024
Share
SHARE

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamenyekanye mu muziki ku izina rya Young Grace, agiye  gutaramira muri  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku butumire bwa Sosiyete ya Agakoni isanzwe ifasha abahanzi nyarwanda gutaramira muri kiriya gihugu

Ni ubwa mbere, Young Grace agiye gutaramira i Dubai nyuma y’imyaka irenga 10 ari mu muziki, azaba abisikanye n’umuraperi P-Fla. Ndetse, mu bihe bitandukanye yakoze indirimbo zafashije benshi kwiyumvamo Hip Hop, kandi ibihangano bye byatinyuye benshi mu bakobwa kwinjira mu muziki.

Ni umwe mu bakobwa bacye bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars. Kandi, yagaragaje ko umuhanzi wo mu Ntara ashobora gukora umuziki nyiramubande zikumvikana mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugore wakuriye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu myaka 10 ishize yashyize imbaraga mu muziki, bituma ibihangano bye byumvikana i Kigali. Bitandukanye n’imyumvire yari iriho, y’uko umuhanzi wese agomba kuba ava i Kigali.

Ategerejwe i Dubai, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ndetse ageze kure imyiteguro ari nako ashaka ibyangombwa bizamufasha kujyayo. Azahurira ku rubyiniro na Ice The Rapper, Skipado Di Satta ndetse na Hiriri Koco.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Young Grace yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be i Dubai, kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya Gatatu muri iki gitaramo mu rwego rwo kuyiteguza, kuko ateganya ko izasohoka muri uyu mwaka.

Ati “Niteguye neza rwose ntakibazo, ndavuga ko ngeze kure ikorwa ry’iyi Album ya Gatatu, kandi abakunzi banjye ba Dubai nzabasogongezaho.”

Batman wateguye iki gitaramo, yavuze ko yahisemo Young Grace ‘kubera ko abakunzi ba Hip Hop hano i Dubai barabinsabye’ kandi ‘afite abakunzi benshi be hano’. Ati “Ndatekereza bazaryoherwa kurushaho. Bakunze gutaramirwa n’abagabo, ariko ubu noneho hajemo n’igitsinagore, urumva ko bizagenda neza.”

Uyu muraperi yari amaze igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n’ibikorwa yashoyemo imari birimo ubuhunzi n’ibindi byamwinjiriye agatubutse.

Album ye amaze igihe ayitunganya, ndetse aherutse kubwira InyaRwanda ko yifashishije aba Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu rwego rwo kugerageza kujyanisha n’ibigezweho.

Yavuze ko iyi album ye izaba yihariye kandi izaba ‘itandukanye kure na Album zabanje’. Yumvikanisha ko abazumva iyi Album bazayumva ‘Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa’.

Grace wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ataha he’, avuga ko ashaka gushyira hanze iyi album muri uyu mwaka. Ati “Album ndacyari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo icumi (10), zakozwe na ba Producer batandukanye.”

Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, ibyivugo, kwitaka n’ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa.

Atangaje ko agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise ‘20à22ans’ ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y’iriya myaka.

Album ye ya kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n’abahanzi barimo Bull Dogg, Ama G The Black, Marina, Aime Bluestone, Lil G n’abandi.

The Ben utegerejwe na Benshi I Bujumbura yahagurukanye I Kigali n’Umugore we Pamella (Amafoto)
Titi Brown yerekewe urukundo ruhambaye muri gitaramo cya Gen-Z Comedy (Amafoto)
Munezero Bijoux yihenuye kuri Lionel baherutse gutandukana
Christopher yatumiwe mu gitaramo azahuriramo na Fik Fameica I Londres
50 Cent yihaye yo kumara umwaka adatera akabariro
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Banzai Slots Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Everum Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Gateway Pokies Mildura

February 25, 2025

Casino 5 Dollar Deposit

May 28, 2024

Lapilanders Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Are Online Gambling Spins Legal In Dublin In 2023

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?