Ambasaderi wa Leta Zunze z’Amerika yatangaje ko impano y’inkingo 50.000 za monkeypox (mpox) zaturutse muri Amerika zageze kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Nzeri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,” uyu ni Ambasaderi wa Amerika muri DRC, Lucy Tamly,
Kuva mu ntangiriro za 2024, umudipolomate yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakusanyije miliyoni z’amadolari y’inyongera y’inkunga mu by’ubuzima hagamijwe gushimangira imikorere ya laboratoire, kongera inkunga ku bakozi mu by’ubuzima no gushyiraho gahunda zateguwe zo kubona inkingo ku bazikeneye no kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara
Ambasaderi Lucy Tamly yongeye gushimangira icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gushyigikira DRC no gufatanya n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu guca icyorezo cy’ubushita bw’inkende kiriho no kurengera imibereho myiza n’ubuzima bw’abatuye ako karere.
Ku bwe, kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikira DRC mu kurwanya ubushita bw’inkende biri mu rwego rw’ubufatanye mu by’ubuzima bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo aho ibihugu byombi bifatanya mu kurwanya indwara zitandukanye zica nka malariya, igituntu, VIH na ebola.