Douglas Jack Agu uzwi nka Run Town ukunzwe cyane muri Nigeria no muri Afurika muri rusange, ategerejwe i Kigali aho yaherukaga gutaramira mu 2017 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyiswe ‘Runtown Experience Kigali’.
Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika ategerejwe i Kigali ku wa 6 Nzeri 2024 aho azagera yitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver abinyujije mu muryango we Sherrie Silver Foundation.
Ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku wa 7 Nzeri 2024.
Amakuru yizeye atugeraho ni uko uretse kuba uyu muhanzi agiye kwitabira ibi birori ashobora no kuzataramiramo bizitabirwa n’abandi bantu bakomeye mu myidagaduro baturutse mu mpande zitandukanye zo kw’isi , ibi bisobanuye ko azaba yiyongereye kuri Nkusi Arthur uzayobora ibi birori afatanyije na Makeda mu gihe Miss Nishimwe Naomie ari we uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi y’umutuku.
Mu bazatanga ibiganiro harimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ni mu gihe ku rundi ruhande abazataramira abazitabira ibi birori barimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation na Boukuru.
Abazitabira ibi birori bazaba bacurangirwa umuziki na DJ Toxxyk afatanyije na DJ Sonia.
Mu minsi ishize Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino na Will Smith bazifatanya na we muri ibi birori nubwo bo batazabasha kugera i Kigali.
Biteganyijwe kandi ko undi muntu uzwi cyane utegerejwe I Kigali ari Peter Obi wahoze ari guverineri wa Anambara muri Nigeria ugomba kuhagera uyu mugoroba akaba umwe mu bantu bakomeye bazitabira ibi birori .

