SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23
Andi makuru

Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 9, 2023
Share
SHARE

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yateranye ku wa Mbere, hanzuwe ko umuryango wa Africa y’Amajyepfo, SADC na wo wohereza ingabo muri Congo “kujya guhangana n’umutwe wa M23”.

Iyi nama yabereye i WINDHOEK, muri Namibia yanitabiriwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ikaba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC muri Congo, cyemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula.

Yavuze ko ari icyemezo gikomeye kandi kizahindura ibintu, nk’uko ibihugu bigize uriya muryango byabyiyemeje.

Ati “Ndatekereza ko byinshi bikubiye mu itangazo rya nyuma ry’inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC. Inama yemeje kohereza ingabo za SADC mu rwego rw’ingabo zizafasha Congo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba.”

Christophe Lutundula yavuze ko SADC yiyemeje gukoresha ingufu za gisirikare bityo ikazakomeza kohereza ingabo zayo.

Umuryango wa SADC wasabye Congo gutegura uburyo bwose bwafasha guhuriza hamwe ingabo ziriyo kugira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi mu buryo bushyize hamwe.

Congo irimo ingabo z’ibihugu nk’u Burundi, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigize iz’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, izi zikaba zarasanzeyo iza UN ziri mu butumwa bw’amahoro bumaze imyaka irenga 20 zizwi nka MONUSCO.

Zose ntabwo zirabasha kurangiza ikibazo benshi bahanze amaso iherezo ryacyo, ari cyo umutekano muke uterwa n’inyeshyamba z’Abanye-Congo n’izikomoka mu bihugu bituranye na yo zose zihuriye ku mugambi umwe, wo kwica abaturage, gusahura Congo no gufata abagore ku ngufu.

 

Urubyiruko rurasabwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko kaburinda kwandura indwara nyinshi
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727
Nifuje gukorana na barumuna banjye kuko hari icyo mbabonamo :Dany Nanone
Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal Fridolin Ambongo
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard,yasabye ba Ofisiye bakuru 108 gukomeza kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Australian Unity Casino

May 28, 2024

No Deposit Or Wagering Free Spins

February 25, 2025

What Is The Top Rated Virtual Casino In Ireland

May 28, 2024

Star Casino Sydney Poker Tournaments

May 28, 2024

No Deposite Casino Bonus Codes Ireland 2023

June 10, 2020

What Are The Best Online Roulette Sites For Irish Players

October 18, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?