SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDC : Minisitiri w’ubutabera nuw’umutekano basabiwe gufungwa kubera ubwicanyi bwo muri Gereza ya Makala
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDC : Minisitiri w’ubutabera nuw’umutekano basabiwe gufungwa kubera ubwicanyi bwo muri Gereza ya Makala
Andi makuru

RDC : Minisitiri w’ubutabera nuw’umutekano basabiwe gufungwa kubera ubwicanyi bwo muri Gereza ya Makala

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: September 4, 2024
Share
SHARE

Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabiye Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere, Jacquemain Shabani, basabiwe gufungwa nyuma y’aho imfungwa 129 ziciwe muri Gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa.

Izi mfungwa zishwe mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024 ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka. Minisitiri Shabani yasobanuye ko mu bapfuye harimo 24 barashwe n’abacungagereza kandi ko hari abandi 59 bakomeretse.

Iyi miryango, NSCC (Nouvelle Sociéte Civile Congolaise) na RDDH-LC (Réseau des Défenseurs des Droits Humains et Lutte Contre la Corruption), ibona aba baminisitiri babiri bakwiye gufungwa nk’abafite mu nshingano imfungwa n’abashinzwe umutekano barinda gereza ya Makala.

Yasabye kandi ko umuyobozi wa Gereza ya Makala, abashinzwe ubutasi bwa gisivili n’ubwa gisirikare ko na bo batabwa muri yombi, igaragaza ko bashobora kuba bafite uruhare muri ubu bwicanyi.

Iyi miryango ibona ko hakwiye gukorwa iperereza ryigenga, rizafasha mu kwerekana ukuri ku bwicanyi bwakorewe muri gereza ya Makala, ababugizemo uruhare bose bakagezwa mu butabera.

Nk’uko byemejwe na Minisitiri Shabani, iyi miryango yashimangiye ko uretse abapfuye ndetse n’abakomeretse, hari abagore basambanyijwe ku ngufu ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka iyi gereza.

Umuryango ACAJ (Association Congolaise pour l’Accès a la Justice) uharanira kugeza ubutabera kuri bose, ubona ko kugira ngo ibizava muri iri perereza byizerwa, Leta ya RDC ikwiye gukorana n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi miryango yigenga.

Ikigo Aleph Hospitalyity cy’i Dubai cyahawe kugenzura hotel ya Masai Ujiri i Kigali.
Perezida Kagame yashimangiye ko insengero zigomba kujya zisoreshwa
Perezida Denis Sassou N’Guesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda
Umutoza Mushumba Charles yasinye imyaka itatu muri REG BBC
Sudan y’epfo : ibintu bikomeje kuba bibi nyuma yigotwa ry”urugo rwa Riek Mashar
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Instant Withdrawal Virtual Casino Ie

May 28, 2024

Free Spins Low Deposit Keep What You Win In Ie

May 28, 2024

Syndicate Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Best Online Pokies New Zealand App

May 28, 2024

Which Casino In Dublin Has The Best Online Spins 2023

May 28, 2024

Knights Of Fortune Slot

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?