Ikigo kigenzura Amahoteli cy’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Aleph Hospitality, cyasinye amasezerano acyemerera kuzagenzura Zaria Court Hotel, hotel iri kubakwa na Masai Ujiri i Remera.
Iyi hotel iri kubakwa i Remera mu cyanya cyahariwe siporo, hafi ya Stade Amahoro. Ni kimwe mu bikorwa bya Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors, ikipe yo muri Canada ikina muri NBA.
Iri mu mushinga mugari wa Masai witwa Zaria Court, uri kubakwa ku buso bwa hegitari 2,4. Muri Zaria Court hazaba harimo ibibuga bifasha abantu kwidagadura, ahantu ho guhahira, aho gufatira amafunguro, hoteli y’ibyumba 80 n’ibindi.
Ni hoteli y’inyenyeri eshanu byitezwe ko izuzura mu mezi ya mbere ya 2025. Usibye ibyumba 80, izaba ifite aho abantu bashobora gukorera, restaurant, akabari hejuru, ibyumba by’inama, aho gukorera gym n’ibindi.
Aleph Hospitality izagenzura iyi hotel izaba iharanira ko itanga serivisi nziza ariko abazitanga bazaba ari abenegihugu. Magingo aya, Aleph igenzura hotel icumi ariko muri gahunda zayo ni uko uwo mubare izawongera ukagera kuri 50 mu 2026.