Kayitesi Sonia wamamaye nka Dj Sonia cyangwa La Reine de Platine agiye kwongera gutaramira Abanyarwanda baba mu gihugu cya Kenya mu gitaramo cyiswe Rwanda Night
Uyu mukobwa ukomeje kugaragza ubuhanga budasanzwe mu kuvanga umuziki hano ni umwe mu byamamare byitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame mu gihe cy’ibyumweru bitatu aho yazengurutse hose mu turere tugize u Rwanda aho yakunze kugaragara ari kuvanga umuziki muri ibyo bikorwa .
Si ubwa mbere Dj Sonia agiye gutaramira muri Kenya kuko nyuma y’uko mu myaka igera kuri ine amaze muri aka kazi amaze buri mwaka yagiye ataramira mu bitaramo bikomeye muri icyo gihugu aho muri 2020 yacuranze kiganiro gikunzwe kuri Citizen TV, Televiziyo ikunzwe muri Kenya.
Nyuma yaho mu mwaka wa 2022 nabwo yatumiwe mu gitaramo yahuriye n’ibyamamare muri Kenya nka Will Paul ndetse n’Itsinda rya Ethic riri muyakunzwe cyane muri icyo gihugu .
Muri 2023 nabwo Dj Sonia yatumiwe gususurutsa Abanyakenya mu gitaramo yahueiyemo n’icyamamare Darassa wamneyekanye mu ndirimbo nka Muziki” yakoranye na Ben Pol, “I Like it”, “Proud of you” yakoranye na Ali Kiba n’izindi nyinshi.
Dj Sonia muri iki gitondo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yongeye guteguza bakunzi be bo muri Kenya ko azabataramira mu gitaramo kizitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri icyo gihugu cyiswe Rwanda Night.
Biteganyijwe ko igitaramo Dj Sonia azataramiramo Abanyarwanda kizaba kuri iki uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 i Nairobi muri Kenya
https://www.instagram.com/p/C9wnlYQI7EK/