SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwanda Nkubito wabaga mu gisirikare cya Canada yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Umunyarwanda Nkubito wabaga mu gisirikare cya Canada yitabye Imana
Utuntu n'utundi

Umunyarwanda Nkubito wabaga mu gisirikare cya Canada yitabye Imana

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: July 18, 2024
Share
SHARE

Umunyarwanda witwa Nkubito Kevin w’imyaka 29 wari Sous Lieutenant mu Ngabo za Canada yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka ikomeye, imuhitana we n’abandi babiri.

Polisi ya Canada yatangaje ko iyi modoka yari itwaye ingabo zo mu gace ka Oromocto (imwe mu mijyi yo muri Canada), irenga umuhanda igonga igiti ihita iturika ari na ko yahise ifatwa n’inkongi, batatu barimo na Sous Lieutenant Kevin Nkubito bahita bitaba Imana.

Polisi ya Canada yatangaje iyi modoka yakoze impanuka mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Fredericton uherereye mu Ntara ya New Brunswick, imwe mu zigize iki gihugu.

Uru rwego rushinzwe umutekano rwatangaje ko biteganyijwe ko hakorwa isuzuma ry’abo bantu kugira ngo hamenyekane neza inkomoko nyazo zabo, ndetse harebe icyateye impanuka nyir’izina.

Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Kevin Nkubito mu gahinda gakomeye yabwiye itangazamakuru ko ari igihombo gikomeye kubura umuntu nka Nkubito wari ugitegerejweho byinshi mu iterambere rye n’iry’igihugu cye cyane ko yari akiri muto.

Uyu muvandimwe wa Sous Lieutenant Kevin Nkubito yavuze ko umuvandimwe we yari amaze imyaka itatu akorera Igisirikare cya Canada ariko abana n’umuryango we muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko misa zo gusabira Sous Lieutenant Kevin Nkubito zizabera ku Kigo cy’Amashuri cya IFAK Kimihurura giherereye mu Karere ka Gasabo ku matariki atandukanye.

Ku wa 18 Nyakanga 2024, iyo misa izatangira Saa Saba na 15, ku wa 19 Nyakanga 2024 ibe Saa Saba 15 na none, iyo ku wa 20 Nyakanga 2024 ibe guhera Saa Moya za mu gitondo.

Misa isoza gahunda yo gusabira Sous Lieutenant Kevin Nkubito izaba ku wa 21 Nyakanga 2024 Saa tanu z’amanywa na none ibere kuri IFAK Kimihurura.

Umugore wa Vital Kamerhe yahishuye ko ko barokotse urupfu mu maso yabo
Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri
RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage
Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116
Bill Richardson wigeze kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yitabye Imana 
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

24 Hour Pokies Sydney

May 28, 2024

Casino Fiz Mobile Login

February 25, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda,

July 4, 2023
Imyidagaduro

Abanyarwenya Doctall Kingsley na MCA Tricky batumiwe mu gitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’

April 23, 2024

New Australian Casino

May 28, 2024

Wild Joker 95 Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?