SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri
Utuntu n'utundi

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: November 4, 2023
Share
SHARE

Imodoka ya Fuso yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Karongi yarenze umuhanda igonga inzu ebyiri z’ubucuruzi, abantu babiri mu bari bayirimo barapfa.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera ku wa 04 Ugushyingo 2023.

Mu bari bari muri iyi modoka harimo nyirayo witwa Mvuyekure Innocent uri mukigero cy’imyaka 55 wapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro bya Kibuye na taniboyi wayo Muhayimana Thomas w’imyaka 28 wahise witaba Imana impanuka ikiba.

Dusabimana wari utwaye iyi kamyo nta kibazo yagize, gusa mu bakomeretse harimo n’umwana witwa Masengesho Claudine wari muri imwe muri butiki ebyiri yagonze.

Masengesho Claudine yakomeretse ku mutwe byoroheje, akaba yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizerimana Karekezi Bonaventure, yadutangarije  ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Ati “Turihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, tunashishikariza abayobozi b’ibinyabiziga ko bakwiye kwirinda icyo ariko cyose gishobora guteza impanuka, harimo no gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga”.

Ikamyo yakoze impanuka yaritwaye ibicuruzwa bitandukanye amasaka, ibigori, ibishyimbo, kawunga, umuceri, amasabure, ifarini.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itanu
Anne Rwigara, umukobwa wa Assinapol Rwigara yitabye Imana
Musenyeri yafunzwe azira gusambanya abana
Minisitiri w’Intebe wa RDC Sama Lukonde yeguye ku mirimo ye
Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yarashwe amasasu ariko ararusimbuka
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

New Free Online Pokies Games At Australian Casinos

September 5, 2023

Live Roulette Casino Online

February 25, 2025

Mr Bit Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Pokies On Iphone

September 5, 2023

Lvbet Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Z Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?