Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd nyuma yo kumurika ku mugaragaro ikinyobwa gisembuye cya Virunga Silver rwamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gishya cya ‘Maltona’ gikozwe mu binyampeke n’ibindi binyampeke rushyira igorora abakunzi b’ibinyobwa byayo bidasembuye nka Panache .
Ni mu birori byabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, nibwo uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro iki kinyobwa aho yagisangiye n’abakunzi bayo by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.
Abitabiriye iki gikorwa batandukanye bahuriye muri ‘Car Free Zone’ basogongera ku mwimerere ndetse n’uburyohe bw’iki kinyobwa ari nako basusurutswa na bamwe mu bashyushyarugamba.
Byari ahagana ku masaha ya saa sita aho ikipe ishinzwe kwamamaza Maltona yari ihagezemaze isogongeza abahisi n’abagenzi banyuragaho bajya gufata ifunguro ryabo rya Sita .
Bamwe musongongeye bwa mbere kuri Maltona banyuzwe n’uburyohe bwayo ndetse n’uburyo ikozemo bamwe bahamije nta shiiti ko Maltona izaba ikinyobwa gikunzwe cyane muri iyi mpeshyi twatangiye kandi izajya ikunda na buri wese ugiye gufata amafunguro ya saa sita aho izajya ituma uwayinyoye ashobora gukora akazi ke neza nyuma ya Saa sita .
Marie-Paule Niwemfura, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Skol, yagize ati: “Twishimiye gushyira ahagaragara Maltona, ibinyobwa bidasindisha byerekana ubwitange bwacu mu bwiza no guhanga udushya. ibinyobwa biryoshye bidafite inzoga. ”
Insangayamatsiko y’ubukangurambaga bw’ikinyobwa cya Maltona ni UBURYOHE BUMARA INYOTA ubu iri ku isoko aho ushobora kwigurira icupa rya 33Cl ku mafaranga 600.