SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia
Andi makuru

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 2, 2024
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen Seedy Muctar Touray n’itsinda ayoboye mu ruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara icyumweru, rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye yavuze ko ubucuti n’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia ari intambwe ishimishije kandi ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda ari andi mahirwe ku mpande zombi yo kunoza umubano no kwagura ubufatanye.

Yagize ati:”Hari icyizere ko iyi nama izafungura imiryango myinshi y’ubufatanye, ifashe no mu guharura inzira nziza yo gukomeza kungurana ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye bukomeye. Gufatanyiriza hamwe, bizadufasha gushakira ibisubizo bikwiye ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko Isi irushaho gutera imbere.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe dutangiye iki gika gishya cy’ubufatanye, intego yacu igomba kwibanda ku kubaka imbaraga n’ubushobozi bikenewe kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano rusange mu bihugu byacu byombi.”

IGP Namuhoranye yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyira hamwe imbaraga no gutegura ingamba nziza zo kugera ku ntego ihuriweho, hatezwa imbere ubufatanye no guharanira icyerekezo kimwe, ashimira ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwashyizeho umurunga w’ubucuti ubu bufatanye buzubakiraho.

Gen Touray mu ijambo rye, yavuze ko igihugu cye kiri mu rugendo rwo kuvugurura inzego z’umutekano zirimo na Polisi ya Gambia (GPF) abereye umuyobozi, bityo ko ari amahirwe yo kubaka ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo hirya no hino ku Isi zirimo na Polisi y’u Rwanda.

Yagaragaje ko bishimiye cyane kubona no kungukira byinshi ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimira ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko bwatumye Polisi y’u Rwanda ibasha kwiyubaka no kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Muri uru ruzinduko, Gen Touray n’itsinda ayoboye, biteganyijwe ko bazasura amwe mu mashami n’amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.

Perezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kazakhstan Kassym-Jomart Tokayev
Ikigo Thousand Hills Event cyahembye Ibigo n’abantu bagaragaje kudaheza abamugaye (Amafoto)
Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we bageze i kigali
#Kwibuka30 : Juno Kizigenza yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma u Rwanda rusubira aho rwavuye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Roulette Netent

May 28, 2024
Andi makuruUbukungu

Ahupa Business Network Ltd yashyize igorora abashaka serivise n’abazitanga ku rubuga rwa TopInfo

October 8, 2024

Acepokies Free Chip

May 28, 2024

Winstar Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Raging Bull Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Win Card Games No Deposit Codes Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?