SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza yishimiye kuba yaratoranyijwe mu kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza yishimiye kuba yaratoranyijwe mu kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame
Imyidagaduro

Bwiza yishimiye kuba yaratoranyijwe mu kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/08 at 1:16 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gihe  ibikorwa byo kwiyamamaza  ku bakandida bahatanira umwnaya w’Umukuru w’igihugu  birimabanije bamwe  mu bahanzi  n’ibindi byamamare mu bintu bitanduaknye hano  mu Rwanda  bikomejekwerekana ko   byishimiye guhabaw amahirwe yo  guherekeza mu bikorwa byo kwamamaza  umukandida  w’Umuryango FPR  inkotanyi Paul Kagame aho yanyuzeho mu turere  dutandukanye  muri abo harimo umuhanzikazi Bwiza .

Bwiza uri mu bahanzi bari guherekeza Perezida Kagame muri gahunda zo kwiyamamaza, yavuze ko ari ibintu abona byihuse cyane nk’umuhanzikazi mushya, icyakora ahamya ko byamushimishije cyane ko zari inshingano ze nk’Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE. Yavuze ko kuba yagera ku rwego rwo guherekeza Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ari ibintu byihuse.

Ati “Urumva umuhanzi utaramara imyaka itatu, uyu munsi nkaba umwe mu baherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi, ntabwo natinya kuvuga ko ari ibintu byihuse gusa binashimishije.”

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bafite indirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie ikaba imwe mu ziri kwifashishwa cyane mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Bwiza yavuze ko yishimiye bikomeye kuba ari guherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi ariko ahamya ko ari n’inshingano ze nk’umunyamuryango.

Uyu muhanzikazi ugiye gutora ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko atari we uzarota umunsi ugera kugira ngo yihitiremo ubuyobozi bumubereye.

Ati “Ni ubwa mbere ngiye gutora, ni amahirwe yanjye kuba ngiye kugira amahitamo ku buyobozi bwanjye, ndizera abantu bumva ibyishimo mfite kuba ngiye gutora bwa mbere.”

Mu butumwa yageneye abakunzi be, Bwiza yavuze ko bakwiye kwitabira amatora ari benshi bityo tariki 15 Nyakanga 2024 bakazahurira kuri site z’itora baha amajwi yabo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

You Might Also Like

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Nsanzabera Jean Paul July 8, 2024 July 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Boys II Men bakiranywe urugwiro i Kigali

October 26, 2023
Imikino

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!

January 14, 2024
Imyidagaduro

Itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka muri Britain’s Got Talent,

June 1, 2023
Imyidagaduro

Maurix Baru yahembuye benshi mu gitaramo cya 2 Cy’injyana ya Afro Opera (Amafoto)

August 12, 2023
Imyidagaduro

Menya Amateka n’ibigwi bya Bob Marle wibukwa nyuma y’imyaka 42 yitabye Imana

May 11, 2023
Imyidagaduro

Umuramyi Bosco Nshuti yerekeje ku mugabane w’iburayi

November 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?