SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora
Ikoranabuhanga

Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora

Ahupa Radio
Last updated: 2024/07/08 at 1:15 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
"Oshkosh, WI, USA - July 29, 2011: Brand new Boeing 787 Dreamliner in factory paint scheme taking off during EAA Airventure 2011."
SHARE

Uruganda Boeing rukora indege rwemereye ibiro bishinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwishyura izindi miliyoni 243,6 z’amadolari y’ihazabu mu rwego rwo kwirinda kujyanwa mu rukiko rwa Texas.

Aya mafaranga akomoka ku kuba iki kigo cyarabeshye urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura imikorerere y’indege, FAA, ko nta kibazo tekiniki indege zacyo gifite, kandi ko abapilote bacyo bahawe amahugurwa ahagije.

Amakuru Boeing yahaye uru rwego yashingiraga ku bugenzuzi bwakorewe imbere muri iki kigo ku ndege zayo.

Byagaragaye ko Boeing yabeshyaga mu Ukwakira 2018 ubwo indege 737 Max yakoreshwaga na Lion Air Flight yakoraga impanuka, no muri Werurwe 2019 ubwo iyakoreshwaga na Ethiopian Airlines na yo yakoraga impanuka; zombi zapfiriyemo abantu 346.

Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko Boeing itigeze igaragaza ukuri ku kibazo indege zayo zifite, muri Mutarama 2021 yumvikana n’abashinjacyaha kwishyura miliyari 2,5 z’amadolari zirimo miliyoni 243,6 z’ihazabu, miliyoni 500 z’indishyi ku miryango y’abapfiriye mu mpanuka na miliyari 1,8 ya sosiyete zakoreshaga izi ndege.

Muri aya masezerano yabayeho nyuma y’ibiganiro by’ibanga, ubushinjacyaha bwamenyesheje Boeing ko nibigaragara mu myaka itatu ko itakemuye ibibazo byagaragaye mu ndege zayo mu rwego rwo kwirinda impanuka, izasubiza ikirego mu rukiko.

Muri Kamena 2024, abashinjacyaha bagaragaje ko Boeing itigeze ikemura ibibazo, bateguza ko bagiye kubura dosiye. Ni dosiye yasembuwe n’indege ikoreshwa na Alaska Airlines yafungutse umuryango ubwo yari mu kirere muri Mutarama 2024.

Gusa ariko, muri uko kwezi hongeye kuba ibiganiro, abashinjacyaha bemerera Boeing ko batazayijyana mu rukiko, ariko ikishyura indi hazabu ya miliyoni 243,6 z’amadolari ku bwo kurenga ku masezerano yo muri Mutarama 2021.

Ikindi kiri muri aya masezerano ni uko Boeing izashyirirwaho urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imikorere y’indege zayo mu gihe cy’imyaka itatu, ikanishyura miliyoni 455 z’amadolari mu bikorwa bibungabunga umutekano w’abagenzi.

Ibiro bishinzwe ubutabera byatangaje ko bizageza amasezerano y’ubwumvikane bw’abashinjacyaha na Boeing mu rukiko tariki ya 19 Nyakanga 2024, birusaba guhagarika uru rubanza.

Umwe mu banyamategeko bunganira imiryango y’abapfiriye muri izi mpanuka, Paul Cassel, yamaganye ubu bwumvikane, asobanura ko bugamije guhisha ingaruka z’ibyaha bya Boeing, byatumye 346 bapfa.

Yagize ati “Aya masezerano y’urukundo ntiyita ku kuba kubera ibinyoma bya Boeing, abantu 346 bapfuye. Binyuze mu mugambi wa Boeing n’ibiro bishinzwe ubutabera, ingaruka zikomeye z’ibyaha bya Boeing ziri guhishirwa.”

Abanyamategeko b’imiryango yapfiriye muri izi mpanuka na bo bitegura gusaba urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’ibi biro, rukaburanisha Boeing. Bizera ko ari rwo rwatanga ubutabera bukwiye.

“Oshkosh, WI, USA – July 29, 2011: Brand new Boeing 787 Dreamliner in factory paint scheme taking off during EAA Airventure 2011.”

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Ahupa Radio July 8, 2024 July 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

GASABO: Batatu bafatanywe magendu y’inzoga za liqueur zifite agaciro k’asaga miliyoni 5.4Frw

April 12, 2023
Imyidagaduro

Imigabo Live concert n’igitaramo cyo gushimira Parezida Paul Kagame : Cyusa Ibrahim

April 23, 2024
Imyidagaduro

Filime ya Sonia Rolland ihataniye igihembo gikomeye mu Bufaransa

September 8, 2023
Imyidagaduro

Perezida Ruto yashyize ava kw’izima kukwemeza itegeko rigena ingengo y’imari

June 26, 2024
Andi makuru

Paul Kagame yijeje abanya Gakenke kuzasangira nabo intsinzi nibatora neza

July 11, 2024
Imyidagaduro

Davido yayomoje amakuru avuga ko we n’umugore we bibarutse Impanga

October 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?