SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage
Utuntu n'utundi

RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/19 at 2:19 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ishimwe Fridia miliyoni 5,5 Frw muri miliyoni 6 Frw yibiwe aho acururiza, ukekwa akaba ari umuzamu we.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko amafaranga yasubijwe Ishimwe Fridia ari ayo basanze uwari wamwibye asigaranye.

Ati “Uwari umuzamu w’iduka rya Fridia yacurishije urufunguzo, batashye yinjiramo yiba miliyoni esheshatu bari basizemo ajya kuyahisha kwa Se mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, afatwa asigaranye miliyoni eshanu n’igice.”

Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho gihanwa n’ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, aho ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.

Nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe, Ishimwe yashimiye RIB, avuga ko bahise bayitabaza kugira ngo ibafashe kuko bajyaga babona hari abo yafashije gusubirana ibyo bibwe.

Ati “Tumaze kwibwa twatanze ikirego ariko twari twatakaje icyezere cyo kuyabona, kuko mu myumvire yacu twari tuzi ko kugira ngo ushakirwe amafaranga mu buryo bwihuse bikorerwa abanyamahanga kuko twakundaga kubyumva abantu bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubu tubaye abahamya ko RIB iha serivisi umuntu wese mu bubasha bwayo.”

Ishimwe yakomeje avuga ko “Ibyatubayeho twakuyemo isomo ry’uko dukwiye kutararana amafaranga, ahubwo ni ukujya tuyabitsa kuri banki cyangwa Momo kugira ngo twirinde no gushyira mu kigeragezo abo dukoresha.”

Uregwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha .

RIB yaherukaga gusubiza undi mucuruzi $8000 n’ibihumbi 746 Frw yari yibwe n’uwari umukozi we, isubiza kandi undi mugore wa Kimironko amafaranga asaga miliyoni 5 Frw yari yibwe n’abakozi be bo mu rugo ubwo yarimo atunganya ubusitani.

Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba aho ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

RIB yibukije abantu bose cyane cyane abacuruzi kujya birinda gusiga amafaranga aho bakorera ahubwo bajya bagana ibigo by’imari bikayababikira mu rwego rwo kwirinda ko bakwibwa.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul June 19, 2024 June 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika

May 28, 2024
Imyidagaduro

Kigali Universe ya Coach Gael yafunguwe ku mugaragaro hakinwa irushanwa rya Mini foot (Amafoto)

May 19, 2024
Imyidagaduro

Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence

January 7, 2025
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze aho bakirira abashyitsi mu kibuga cy’indege cya Entebbe.

April 17, 2025
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Massamba yasabye urubyiruko kudasinda ibyishimo ahubwo rukwiye kuba maso muri iki gihe twibuka

April 10, 2025
Andi makuru

Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris

July 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?