SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Brig.Gen Rwivanga yagarutse ku mpamvu RDF ishyira imbere ikoranabuhanga mu kazi kayo ka buri munsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Brig.Gen Rwivanga yagarutse ku mpamvu RDF ishyira imbere ikoranabuhanga mu kazi kayo ka buri munsi
Andi makuru

Brig.Gen Rwivanga yagarutse ku mpamvu RDF ishyira imbere ikoranabuhanga mu kazi kayo ka buri munsi

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/05/14 at 5:41 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig. Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko mu bikorwa byose bya gisirikare ingabo zijyamo haba mu gihugu cyangwa mu mahanga, zishyira imbere ikoranabuhanga kuko rifasha kurasa neza umwanzi kandi nta muturage uhungabanyijwe.

Ni ingingo Brig. Gen Rwivanga yagarutseho kuri uyu 14 Gicurasi mu 2024, ubwo hatangizwaga ibiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa bya gisirikare.

Ni ibiganiro byateguwe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, hagamijwe kurebera hamwe uko Ikoranabuhanga rigezweho nk’ubwenge bw’ubukorano, robotics n’ibindi byakoreshwa ariko ntibigire ingaruka ku basivile.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kurushaho kungurana ubumenyi ku mikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga mu gisirikare.

Ati “Aya mahugurwa agamije guhuza inzego z’umutekano n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC mu bijyanye no kwiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu bya gisirikare n’uburyo rifasha mu kubungabunga umutekano w’abaturage.”

“Hari ibibazo byinshi mu ntambara bijyanye n’imikoreshereze y’ibikoresho bishobora kugira ingaruka ku baturage. Mu biganiro turi bugirane ni ukureba uburyo twagabanya ingaruka zishobora kugera ku baturage. Ahantu hose dukorera dutekereza cyane ku muturage, umuturage agomba kurindwa ari nayo mpamvu dukorana nabo cyane kugira ngo aho twohereza ingabo umuturage abe arinzwe mu buryo bwose bushoboka.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ko aho izo ngabo zikorera hose zimakaje ikoranabuhanga, haba mu gushakisha amakuru y’aho umwanzi ari ndetse no kumurasa nta guhusha.

Ati “RDF ahantu hose twohereje ingabo ikoranabuhanga turishyira imbere, mu gushakisha amakuru, aho umwanzi ari kugira ngo tugabanye ingaruka z’ibikoresho bya gisirikare ku baturage, tugomba kurasa umwanzi nta guhusha ariko dutanga umutekano ku muturage usanzwe, ari nayo mpamvu ibiganiro nk’ibi bifite akamaro gakomeye.”

Yavuze ko kugera kuri iyi ntego RDF yihaye bisaba ubushake no gukorana n’inganda zikora intwaro.

Ati “Bisaba ubushake kandi turabufite kandi bigasaba no gufatanya n’inzego zikora ibikoresho bitandukanye by’intambara, kugira ngo tubone bya bikoresho bishobora gushakisha umwanzi ariko bidahungabanyije umutekano w’abaturage.”

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC muri Afurika, Patrick Youssef, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara.

Ati “Duhangayikishijwe n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga rishya rishobora kongera ibyago byo gukomeretsa abasivile kubera uburyo rikora. Urugero nk’intwaro zikoresha, indege zitagira abapilote, byose bifite ibintu byangiza, ku buryo n’umuntu ashobora kwitiranya umwanzi.”

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko aho ziri hose bakorana kugira ngo hatagira umusivile uhungabanywa n’iri koranabuhanga.

Ati “Murabizi ko ICRC imaze igihe ikorana na RDF bitari mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo, dufitanye amasezerano y’imikoranire na RDF ajyanye n’amahugurwa ahabwa abasirikare mbere yo koherezwa mu mahanga haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique cyangwa mu zindi gahunda nko muri Mozambique.”

 

 

 

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Wakibi Geoffrey May 14, 2024 May 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Rajoelina wa Madagascar yeguye ku buyobozi

September 11, 2023
Imyidagaduro

RIB yaburiye abakomeje gukangisha Adonis Jovon Filer amashusho bagamije kumuteranya n’umukunzi we

January 16, 2025
Imikino

Brittney Elena umaze iminsi mu Rwanda yashimangiye ko yifuza kuhatura

May 31, 2023
Imikino

Live :Tour du Rwanda Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep, yongeye kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2023, ( Amafoto )

February 20, 2023
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera

April 26, 2023
Andi makuru

Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo

July 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?