SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 26, 2023
Share
SHARE

Ibitaramo by’urwenya bihuza abanyarwenya batandakunye n’ababarizwa muri sosiyete ya Generation Z yashinzwe na Ndaruhutse Merci [Fally Merci] bigarukanye impinduka irimo no kwimura aho byaberaga.

Ibi bitaramo biba inshuro ebyiri mu kwezi nyuma y’igihe byari bimaze bibera kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center ku Kimihurura ubu bigiye kujya bibera Mundi Center(Rwandex).

Ikindi cyongerewe muri ibi bitaramo ni ikiganiro (Talk Show) gihoraho cy’iminota 15 kiyoborwana n’umunyarwenya Fally Merci aho azajya yakira abantu batandukanye baganiriza urubyiruko ruba rwitabiriye ibi bitaramo.

Ndaruhutse Merci aganira na IGIHE yatangaje ko bahisemo guhindura aho bakoreraga kubera ubwinshi bw’abantu bari basigaye bitabira ibi bitaramo bakabura aho bajya.

Ati “Gen z Comedy Show twayishyize Mundi Center (Rwandex) kuko hagutse kurusha aho twakoreraga, ni murwego rwo kwagura ibikorwa byacu gusa ibindi byo nk’amahugurwa y’abanyarwenya n’ibindi biracyari mu Rugando kuri Art Rwanda.”

“Dufite n’umutumirwa mu gace twise Meet Me Tonight n’ikiganiro tuzajya dukora aho dutumira umuntu tukaganira ku nsanganyamatsiko tuba dufite n’abitabiriye bakaba bamubaza ibibazo.”

“Aha dutumira umuntu ufite ibyo akora ku buryo n’abandi bamwigiraho akadusangiza ku bumenyi n’inama z’ubuzima.”

Kuri iyi nshuro Fally Merci azakira Intwari Christian washinze Umuryango “Our Past Initiative” ukora ibikorwa bitandukanye harimo n’ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Igitaramo cya mbere cya Gen-z Comedy kizabera Mundi Center giteganyinjwe ku wa 4 Gicurasi 2023.

Abazacyitabira bazataramirwa n’abanyarwenya barimo Herve kimenyi, Fred Rufendeke , Taikun Ndahiro, Muhinde, Admin, Kadudu n’abandi.

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we
Piano The Grooveman yasinye muri Studio y’umuhanzi Ricky Password
Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)
Urukiko Rukuru rukatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu
Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

El Royale Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Dublin Online Casino Online Codes

May 28, 2024

Greentube Casino Games

February 25, 2025

Online Pokies 2024

May 28, 2024

Australia Land Based Casinos

February 25, 2025

Horus Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?