SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda
Imikino

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/07 at 8:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Rutahizamu w’Abanyarwanda akaba Imana y’ibitego, umunyabigwi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na rutahizamu w’ibihe byose, Jimmy Gatete yongeye kugaruka mu Rwanda, aho aje gufungura ku mugaragaro inzu y’imikino ya Kigali Universe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahagana ku isaha ya saa 08:00 PM nibwo Jimmy Gatete yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

hafi ya bose, akaba aje gufungura inzu y’imikino ya Kigali Universe iherereye ku gisenge cy’inzu ya CHIC mu mujyi wa Kigali.
Ni inyubako yitwa Kigali Universe iri ku gisenge hejuru. Izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, igizwe n’ibice bibiri birimo ibibuga n’amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

Gatete w’imyaka 44 kuva yahagarika umupira w’amaguru mu 2010, amakuru ye yabaye make mu banyarwanda ndetse abantu benshi bumvaga ko azakora ibintu byinshi mu Rwanda bigendanye n’ibyo yari yarakoze akiri umukinnyi ariko siko byagenze, dore ko atakunze kugaruka mu Rwanda kuko yagarutse tariki 10 Ukwakira 2022.
Jimmy Gatete afatwa nk’umukinnyi w’icyitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y’Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n’ikindi yatsinze Ghana.

Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona tike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.
Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42 atsindamo ibitego bisaga 20.

You Might Also Like

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Nsanzabera Jean Paul May 7, 2024 May 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abahanzi Nikhan na Kapito Riyoto biyemeje kugeza muziki nyarwanda kure ku mugabane w’Iburayi

May 11, 2023
Andi makuru

Abapolisi 240 b’u Rwanda bagiye kohereza muri UNMISS bahawe impanuro na CG Namuhoranye

June 10, 2024
Andi makuru

Inzego z’ubutasi za RDC zibasiye urugo rwa Joseph Kabila i Kinshasa

April 16, 2025
Imyidagaduro

Bushali n’abanyarwenya Muhinde,Umushumba na Pirate bagiye gutaramira I Musanze

May 5, 2025
Andi makuru

Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano biyemeje kurwanya ibyaha bitaraba aho batuye

December 16, 2024
Imyidagaduro

Wizkid agiye gufata ikiruhuko cy’Imyaka 4 atari mu muziki

November 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?