SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali
Andi makuru

Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: January 25, 2024
Share
SHARE

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rwaturutse ku butumire yahawe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame.

Doumbouya yahagurutse ku kibuga cy’indege cyitiriwe Ahmed Sékou Touré mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Mutarama 2024. Yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugore we, Laurianne Doumbouya.

Yakiriwe mu cyubahiro na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ibiro bya Perezida wa Guinée-Conakry byatangaje ko Perezida Kagame yahaye Doumbouya ubutumire muri Mata 2023, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’akazi, Gén Doumbouya na Perezida Kagame baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu na dipolomasi.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry hashyizweho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe guteza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga rigezweho mu makuru n’itumanaho, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano n’amahoro.

Doumbouya, ashingiye ku muduvuko w’iterambere u Rwanda ruriho n’imiyoborere myiza rufite, agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’icyitegererezo kandi buri gihugu cyakwifuza.

 

Skol yifatanyije n’abaturage bo mu Nzove mu muganda (Amafoto )
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite
Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro yamaganye ibyo Amerika iri gukora
Abazitabira igitaramo cya Chorale de Kigali bizejwe ibitangaza n’abaterakunga bacyo
Ubujurire bwa Apôtre Yongwe bwatewe ishoti
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Instant Withdrawal Online Casinos

February 25, 2025

Real Online Slots Win Real Money Ireland

May 28, 2024

Fast Payout Electronic Casinos Ireland

May 28, 2024

Casino Slot Online

February 25, 2025

No Deposit Casinos In Ireland

May 28, 2024

Pokies Nz Maunganui

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?