SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben na Pamella bagiye kwibaruka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben na Pamella bagiye kwibaruka
Imyidagaduro

The Ben na Pamella bagiye kwibaruka

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 26, 2024
Share
SHARE

umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yemeje inkuru yari itegerejwe na benshi ivuga ko atwite ndetse nk’uko bigaragara atwite inda y’imvutsi nyuma y’umwaka umwe aba bombi barushinze.

Ku munsi wejo hashize kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2024, Pamella, umugore wa The Ben yatangaje inkuru yanyuze benshi y’uko atwite imfura ye n’uyu muhanzi witegura gutaramira Abanyarwanda ku Bunani.

Ubu butumwa bwifuriza abantu Noheli nziza, yabuherekesheje amashusho agaragaza neza ko akuriwe, bivugwa ko azanifashishwa mu ndirimbo nshya ya The Ben yongeye kwiyambazamo umugore we nyuma y’iyitwa ‘Ni Forever.’

Pamella yagize ati: “Noheli nziza kuva kuri twebwe batatu.”

Atangaje aya makuru nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 23-24 Ukuboza 2024, mu rugo aho batuye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, we n’umugabo we The Ben bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka ushize barushinze.

Icyo gihe kandi, The Ben na Uwicyeza Pamella banizihije isabukuru y’imyaka itanu ishize batangiye gukundana. Ni ibirori bigaragara ko bakoreye mu rugo rwabo aho bakiriye bamwe mu nshuti zabo za hafi.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Uyu muryango utangaje iyi nkuru y’ibyishimo mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

Iki gitaramo yise ’The new year groove’ byitezwe ko azanakimurikiramo album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira ibijyanye na muzika.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1.5Frw.

Riderman yakomoje kukuba aticuza kuba yarabaye umuraperi
Umujyi wa Kigali watangaje ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya
Killaman umenyerewe muri Sinema yasezeranye n’umukunzi we
Umuryango wa John Legend uri mu gahinda ko gupfusha imbwa yabo
Amb Alliah Cool yegukanye igihembo mu irushanwa rya Great Achiever Awards muri Nigeria
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Red Slot Machine

May 28, 2024

Mr Handpay Slots

May 28, 2024

Cashless Pokies Nsw

February 25, 2025

Brighsstar Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Top 10 Online Gambling Apps

May 28, 2024

Grand Star Hotel

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?