SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abatetsi bo mu mahoteli y’I kigali bateguye iserukiramuco bise Taste Flavour of Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Abatetsi bo mu mahoteli y’I kigali bateguye iserukiramuco bise Taste Flavour of Kigali
Ubukungu

Abatetsi bo mu mahoteli y’I kigali bateguye iserukiramuco bise Taste Flavour of Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/19 at 12:53 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Nyuma yaho umujyi wa Kigali ukomeje kugenda ubu  igicumbi cy’ubukerarugendo aho  abanyamahanga benshi basigaye bishimira kugirira ibihe byiza mu Rwanda abatetsi babigize umwuga bo mu mahoteli na Restaurant bo mu mujyi wa  Kigali bateguye iserukiramuco  bise  Taste  Flavour of Kigali  aho bazamurika  amoko atandukanye y’amafunguro  yo kw’isi  hose .

Mu kiganiro n’itangazamakuru   cyabaye kuri uyu  wa mbere tariki  ya 18 Werurwe 2024 muri Grand  Legacy I Remera  .abatetsi batandukanye bo mu mahoteli y’I Kigali bamuritse amafunguro atandukanye yo mu bihugu bitandukanye ushobora kubona hano mu mujyi wa Kigali igihe wahasohokeye uri umunyamahanga  binyuze  mu gikorwa cyo kumvisha abari bitabiriye icyo gikorwa uburyohe  mu rwego rwo kubereka uko ayo mafunguro ategurwa

 Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo gutegura Iserukiramuco ryiswe Taste Flavour of Kigali, giteganyijwe guhera tariki 23 kugeza 24 Werurwe uyu mwaka.

Ni Iserukiramuco ryateguwe n’Ihuriro ry’abatetsi babigize umwuga mu Rwanda, RCA, ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Ethiopia SACEL Ltd, hagamijwe kwereka abasura u Rwanda ko bashobora kuhabona amafunguro yo mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko, hamenyekanishwa indyo gakondo z’ibihugu bitandukanye zitegurirwa mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco bavuga ko babyishimiye kuko bituma barushaho kumenyana ndetse no kunguka ubumenyi.

Umwe mu bitabiriye iri iserukiramuco utegura amafunguro yo muri Somalia, avuga ko iri serukiramuco ari amahirwe akomeye kuri bo.

Ati: “Umujyi wa Kigali ubamo abantu benshi b’imico n’imyemerere bitandukanye, ni amahirwe kuri twe kugaragaza amafunguro gakondo y’iwacu , dutewe ishema nabyo.”

Akomeza agira ati: “Twahigiye byinshi, iwacu  ntabwo tuzi guteka indyo zokeje, rero aha twahigiye.”  Ku buryo iihe tuzaba turi iwacu twazajya dutekera abavandimwe  bacu aya mafunguro tubikesha  uyu munsi .

Murwanashyaka Samuel ni umwe mu batetsi bitabiriye, avuga ko bazunguka amafunguro atandukanye batagiraga muri Hoteli yabo.

Ati: “Mu mahoteri habamo amafunguro menshi, tuzabigiraho na bo bazatwigiraho mbega tuzategura ibintu bishya tutari dufite muri hoteli yacu.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatetsi babigize umwuga RCA, Rutayisire Innocent, avuga ko Igihugu kizungukira muri iri serukiramuco.

Ati: “Mu bukerarugendo u Rwanda ruri gutera imbere rwakira abashyitsi benshi, iyo baje bakabona ayo mafunguro atandukanye, bagira amahitamo ntabwo umuntu arya indyo imwe, rero bizatuma abantu benshi bagira icyizere cyo kuza mu gihugu”.

Igikorwa cyo kumurika amafunguro atandukanye atekwa muri Kigali cyari cyitabiriwe n’amahoteli agera muri 30, mu gihe amaze kwiyandikisha kuzitabira iserukiramuco arenga 100.

Biteganyijwe ko Iserukiramuco rya Taste Flavour of Kigali rizaba tariki 23 na 24 Werurwe 2024,rikazabera muri Camp Kigali, tariki 23 na 24 Werurwe 2024.

Amafoto :Niyonzima Moise 

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Nsanzabera Jean Paul March 19, 2024 March 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyo Bosco yavuye muri KIKAC Music nyuma y’amezi 6 ayisinyemo

January 9, 2025
Imyidagaduro

Iry’umugabe Liberation Concert’ Ruti Joel yanyuze abitabiriye mu ijoro ryakeye

July 4, 2023
Kwamamaza

Skol yinjiye mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago

May 31, 2024
Imyidagaduro

Sheebah Karungi yunamiye inzirakarengana za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso Rwa Kigali (Amafoto)

August 15, 2024
Imyidagaduro

Yago ahatanye na Linda Montez, Malani Manzi na Shemi mu Isango na Muzika Awards 2023

October 18, 2023
Imyidagaduro

Zuchu uzaririmba mu gitaramo cya Move Afrika yasesekaye i Kigali

December 4, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?