Ku wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 nibwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore , uwo munsi byari ibirori bikomeye no mu Rwanda haba muri Kigali ndetse no mu ntara zose ariko ibya akarusho hari muri El Classico Chez West I Rubavu ahari hateguwe ibirori byiswe El Classico Women Day.
Ibyo birori byari birangajwe imbere MC Hadja bae, Selekta Daddy, Dj Brazza, MC Dj Isma na Dj Willy byari byitabiriwe n’amatsinda y’abagore bakora imirimo itandukanye mu mujyi wa Rubavu no mu nkngero zawo aho uwageraga muri El Classico yabonaga ko ari umunsi w’abagore .
Kuri munsi wari wahariwe Abagore El Classico yari yabateguriye Promotion ku binyobwa byose byo mu Rwanda ndetse niyo kubyo kurya aho bari bashyizeho gahunda ya Tamira Ifi Munyarwanda aho umukiliya wese wahasohokeye yirira ifi yoroshye barobye ako kanya mu kiyaga cya Kivu.
Mu kiganiro na Ahupa Radio umudamu witwa Kubwimana Rose yadutangarije ko kuba barahise kujya kwizihiriza umunsi wahariwe umugore kw’isi muri El Classico aruko iteka iyo bahasohokeye bizihirwa cyane kubera Serivise zaho ari ntakemwa bakorera ku Gihe .
Undi witwa Mwanaidi Assia we yatubwiye ko mu buzima bwe mu myaka amze akorera ubucuruzi muri Rubavu ntahandi hantu asohokera uretse muri El Classico we n’umuryango we ,akaba yarashishikariye abagize itsinda babao ko ariho bazajya kwizihiriza umunsi mukuru mpuzamahanga wabahariwe ,bakibyinira bakanirira ifi iryoshye bafata nicyoku nywa .
Ku Ruhande rwa Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West akaba nyiri El Classico we ydutangarije ko kuba barateguye uriya munsi bashaka kwifatanya n’abagore ndetse na bashiki babo kwizihiza umunsi wabahariwe kuko nu bundi iyo usohokeye El Classico buri week end usanga benshi mu bakiliya babo baba bahari ari igitsina gore akaba ariyo mpamvu nabo yabashyiriyeyo umunsi wo kwishimana nabo nkuko mu buzima busanzwe buri munsi mukuru wose ubaye mu Rwanda basanzwe bategura ibirori byo kwishima .
El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu heza I Rubavu hagezweho muri iki gihe; uhasohokeye uhagirira ibihe byiza amafunguro ateguranye ubuhanga, ibyo kunywa ndetse n’ubwato bugutembereza mu Kiyaga cya Kivu. Ku mwihariko w’ingendo zo mu mazi, iyo muhaje muri abantu barenze icumi babatembereza mu Kiyaga cya Kivu ku buntu. Niba hari igitekerezo cyangwa serivise ushaka kuhabaza , iyi nimero iragufasha +250 783 256 132 na +250 789 400 200.