SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyarwenya n’abasizi mubazitabira ibirori bya Rwanda Performing Arts Festival 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abanyarwenya n’abasizi mubazitabira ibirori bya Rwanda Performing Arts Festival 2024
Imyidagaduro

Abanyarwenya n’abasizi mubazitabira ibirori bya Rwanda Performing Arts Festival 2024

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/08 at 1:51 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ibihembo bya ‘Rwanda Performing Arts’ bizashimira abahanzi nserukarubuga mu ngeri zitandukanye barimo abasizi, abanyarwenya n’abakinnyi b’ikinamico bizatangirwa mu Karere ka Huye.

 

Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga, rwateguye ibi bihembo ruvuga ko ibirori byo gushimira indashyikirwa mu busizi, abanyarwenya, abakinnyi b’ikinamico ndetse n’ababyina imbyino zigezweho, “Modern dance”, bizaba tariki 27 Werurwe 2024, mu gitaramo kizabera ku Ngoro Ndangamurage.

Aaron Niyomwungeri, Umuhazabikorwa w’iki gikorwa yatangarije itangazamakuru ko ibi bihembo byimuwe bigakurwa tariki 21 Werurwe ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi, bigashyirwa tariki 27 Werurwe 2024 ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Ikinamico.

Yavuze ko ibi bihembo bizabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura i Kiruri mu Murenge wa Karama ku Ntebe y’Abasizi.

Nyuma yaho nibwo hazabaho igitaramo kizabera ku Ngoro Ndangamurage i Huye ari naho hazatangirwa ibihembo ku bahize abandi mu byiciro byose.

Ibi bihembo byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi n’uw’Ikinamico 2024.

Byateguwe n’Urugaga rw’Abahanzi Nserukarubuga kubufatanye Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inteko y’Umuco, CNRU n’Akarere ka Huye.

Gutanga ibi bihembo bizajyana n’iserukiramuco ryiswe “Rwanda performing Arts Festival” rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo gushimira no guha agaciro ababaye indashyikirwa kandi bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi Nserukarubuga.

Biteganyijwe ko  Akanama Nkempuramaka kazatanga amanota angana na 50% mu gihe andi manota 50% azava mu buryo abafana batoye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwa http://www.chaptchap.com.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 8, 2024 March 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango yabazwe umutima

January 25, 2023
Utuntu n'utundi

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

November 4, 2023
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda yatangije Promosiyo y’inyogera ya 10%

December 1, 2023
Imikino

Amavubi yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Lesotho igitego 1 cya Jojea

June 11, 2024
Andi makuru

Mozambique : Venancio Mondlane utavuga rumwe n’Ubutegetsi yitabye umushinjacyaha Mukuru

March 12, 2025
Imyidagaduro

Ommy Dimpoz yageze i kigali aho aje kwitabira Ubukwe bwa The Ben

December 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?